hhggfgg 5111561713194531
UrukundoUtuntu n'utundi

Umupasiteri yafashwe asambana n’umugore wubatse akaba n’umuyoboke w’itorero rye

Spread the love

Umuvugabutumwa w’umupasiteri yakozwe n’isoni ubwo bamugwaga gitumo aryamanye n’umugore wubatse bakora imibonano, akaba umwe mu bizera b’itorero rye.

Mu gace ka Uasin Gishu mu gihugu cya Kenya, inkuru yabaye kimomo ivuga ko umubwirizabutumwa w’umupasiteri, yafashwe asambana n’umwe mu bagore bayobotse Itorero rye.

Uyu mugabo uzwi ku izina Rev. Daniel Sang Umuyobozi Mukuru w’Itorero riherereye i Kapsang, yaryamanye n’umugore w’abandi nyuma aza gufatwa akora ibyangwa n’amaso y’Imana.

Uyu mugore uvukana n’umunyamakuru uzwi kuri radio yitwa Kiss Fm uzwi nka Josua Arap Sang, nawe yakozwe n’isoni ubwo yasanganwaga n’uyu mugabo ufite izina ry’ubushumba.

Aba bombi basanzwe mu buriri bw’uytu mupasiteri asanzwe araranamo n’umugore we bashyingiranwe.

Abantu benshi bazamuye ibirego n’amakuru ya kera bavuga ko uyu muvugabutumwa asanzwe aryamana n’abagore abereye umushumba, akabikora yitwaje izina afite. Amakuru avuga ko bamwe mu bagore batishoboye aryamana nabo mbere yo kubafasha.

Source: Kenyan Post


Spread the love