bonfil
ImyidagaduroInkuru nyamukuru

Caleb wahoze muri Rayon Sports yatandukanye na Al Ahly Benghazi atayikiniye umukino n’umwe

Spread the love

Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniye ikipe ya Rayon Sports, yavuze impamvu aheruka gutandukana n’ikipe ya Al Ahly Benghazi yo muri Libya atigeze akinira umukino n’umwe.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo uyu mukinnyi ukomoka mu Burundi yerekeje muri iyi kipe ya Al Ahly Benghazi atanzweho hafi miliyoni 450 z’Amanyarwanda ku masezerano y’imyaka 2 yari yashyizeho umukono.

Nyuma y’uko uyu rutahizamu amaze gusinyira iyi kipe, yahise ahura n’ikibazo cy’imvune ikomeye akigiriye mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ikipe ye y’igihugu y’u Burundi ,Intambamurungamba yari yakinnyemo na Cameroon tariki 12 Nzeri 2023.

Guhera icyo gihe kugeza ubu ntabwo Bimenyimana Bonfils Caleb arakira none ku munsi w’ejo kuwa Kane Al Ahly Benghazi atari yagakiniye umukino n’umwe yatandukanye nawe ku bw’umvikane.

Uyu mukinnyi yatangaje ko ariwe wisabiye ngo atandukane n’iyi kipe bitewe nuko kuva yavukina nta kintu na kimwe iyi kipe yamufashije.

Yagize ati ” Ni njyewe wasabye ko duhagarika amasezerano na Al Ahly Benghazi kubera ko kuva navunika, iyi kipe nta kintu na kimwe yamfashije. Nabasabye ko twatandukana ku bwumvikane, ntabwo ari kipe yampagaritse ni njyewe wabyisabiye.

Yakomeje agira ati ” Bambwiye ko ntegetswe gusubira gukina muri uku kwezi kwa Mata ndabahakanira kubera ko bambwira ko bashaka kuzana undi mukinyi nanjye ndababwira ngo bamuzane nta kibazo.

Nabasabye ko bampa amafaranga yanjye kandi yose barayampaye. Ubwa mbere bampaye amafaranga ibihumbi 200 by’amadorari maze nyuma bampa ibihumbi 300 harimo nayo kwivuza”.

Bimenyimana Bonfils Caleb yakiniye Rayon Sports hagati ya 2017 na 2019 ndetse ari naho yamenyekaniye cyane nyuma akomereza mu yandi makipe yo ku mugabane w’u Burayi kugeza agarutse muri Afurika ajya muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ahakina umwaka umwe abona kujya muri Al Ahly Benghazi.


Spread the love