akamaro ko kurya inyama z'amafi
Ubuzima

Dore ibintu bidasanzwe biba ku muntu urya amafi kenshi

Spread the love

Hari ibiganiro mpaka bikunze kubaho hagati y’abantu n’abandi , bigendanye n’uko hari amafunguro amwe n’amwe yongerera abagabo akanyabugabo mu gitanda mu gihe bari kumwe n’abo bashakanye.Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko rero kurya amafi cyane bigirira abagabo akamaro bitewe na vitamin ziyasangwamo aribyo tugiye kurebera hamwe.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Havard muri Leta zunze ubumwe za Amerika, babajije abantu bagera kuri 501 kubyerekeye amafunguro yo mu y’ibikomoka ku nyanja , haba ku gutera akabariro ndetse no gufasha mu gutwita, bavuga ko ku bantu barya amafi n’ibisa nayo bagira amahirwe menshi yo gusama mu gihe kiri munsi y’umwaka.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abashakanye barya amafi byibura kabiri mu cyumweru cyangwa kurenza 22% babasha gukora imibona1no inshuro nyinshi kurenza abatayarya. Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kurya amafi byongerera abashakanye gutwita mu gihe cya vuba kuko ngo 92% by’abantu bashakanye barya amafi byibura kabiri mu cyumweru batwita vuba cyane kurenza 79% by’abashakanye batayarya bagorwa no gusama.

Benshi baribaza bati: ”Ese gukora imibona1no kenshi nibyo bituma umugore asama vuba ?”. Iki kibazo cyibazwa n’abakora ubushakashatsi benshi , gusa bagaragaje ko kubera ko amafi atuma habaho kugira ubushake ku mugabo , bishobora gutuma bakora imibona1no kenshi amahirwe yo kubyara nayo akazamuka.

Amafunguro y’ibikomoka mu nyanja afasha cyane ku bagore bashaka uburumbuke bakagura umuryango wabo nk’uko twabigarutseho haraguru. Ibi kandi byemejwe n’umwanditsi w’ibitabo witwa J.Gaskins, mu nkuru yahaye The York Times . Mu magi dusangamo Vitamini yitwa OMGA-3 Fatty Acids, Protein , Vitamins na Iron. Ibi kandi nibyo umugore ushaka gusama aba akeneye gufata nk’uko byemejwe n’ikigo cyitwa AMERICAN PREGNANT ASSOCIATION [APA].

Ikigo cyitwa FOOD AND DRUG ADMINISTRATION cyo cyemeje ko umugore utwite cyangwa uri konsa, bakwiriye kugabanya kurya amafi menshi.


Spread the love