Icyo wakora igihe telefoni yawe iguye mu mazi
UrukundoUtuntu n'utundi

Ibyo ugomba gukora byihutirwa igihe telefoni yawe iguye mu mazi kugirango uyirokore

Spread the love

Niba bitarakubaho umunsi umwe bishobora kuzakubaho cyangwa uzi uwo byabayeho niyo mpamvu usabwa gusoma iyi nkuru ukanayisangiza inshuti zawe.Turarebera hamwe uko wabasha gutabara Telefone yawe yaguye mu mazi utabishaka.

Umubare munini w’abatunze Telefone hafi ya bose zaguye mu mazi.Ababyeyi benshi bahuye nabyo biturutse ku bana babo.Mbere y’uko urambirwa ngo wanzure ko telefone yawe uyihebye soma iyi nkuru.UDUSIGIRE IGITEKEREZO NUMARA GUSOMA IYI NKURU uyisangize inshuti zawe.

ICYO USABWA:

Mu gihe Telefone yawe iguye mu mazi, urasabwa kugira icyo ukora uwo mwanya.Hita uyikura mu mazi vuba na bwangu, numara kuyikuramo uhite uyizimya uwo mwanya wihuse.Ibi bituma ikoranabuhanga ririmo , ridakora ‘Circuit’ ikavaho ihita ipfa cyangwa igashya.Kugerageza kuyatsa ureba ko irimo gukora bitera ikibazo gikomeye kuko ishobora guhita yangirika nawe ikaba yaguteza ingaruka.

1. Uwo mwanya kuramo SIM Card, SD Card na Batiri.

Niba telefone yawe iguye mu mazi , uwo mwanya hita ukuramo ; Sim Card, SD Card na Bateri.Ntugerageze gusa n’uyizunguza kuko ibi bituma amazi akwira hose muri Telefone yawe ukaba uri kuyica cyane aho kuyikiza.Ntukajye ugerageza kuyishyira kuzuba uziko urimo kuyivura kuko nibibi cyane kimwe no gushyiramo ibitambara ugamije guhanagura , ibi byose birayica aho kuyikiza.

2. Umuceri ntabwo uhagije.

Gushyira Telefone yaguye mu mazi , mu muceri byaramamaye cyane ndetse bikoreshwa cyane n’abantu benshi.Yemwe ubu buryo benshi babutangira ubuhamya.Kompanyi yitwa ‘APPLE’ yatangaje ko atari byiza gushyira mu muceri Telefone yo mu bwoko bwa iPhone.

3. Ihangane ufate igihe cyawe utuje.

Kwihangana akenshi nibyo biba ari umuti.Fata Telefone yawe uyishyire ahantu heza, humutse hari n’akayaga ufate amasaha 24-48 ubone wongere uyirebeho.

4. Egera abatekenisiye.

Niba ibi tuvuze haraguru byose byanze, egera abatekenisiye , bashobora gufungura Telefone , bakagera aho amazi ari bakayakuramo , bakayumutsa.


Spread the love