intere k e86a2
Utuntu n'utundi

Goma: Umusirikare yarashe abantu 4 abaturage bahita bamwereka ko atari agafu k’imvugwarimwe

Spread the love

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakubiswe n’abaturage bamugira intere nyuma y’uko nawe yari amaze kwica abantu bane abarashe.

Byabaye kuri uyu wa 21 Mata 2024 bibera ahitwa mu Birere mu mujyi wa Goma, ntihasobanuwe icyo uyu musirikare yarasiye abo baturage byanatumye nawe rubanda rumwadukira rukamukubita rukamugira intere gusa ibimaze kumenyerwa ni uko aha muri Goma hakomeje kugaragara umutekano muke uterwa n’abasirikare n’indi mitwe yitwaje intwaro ihabarizwa.

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X agaragaramo umuntu uryamye hasi mu muvu w’amaraso bigaragara ko yamaze gupfa hanyuma hakanagaragara andi agaragaza abantu b’Abasivile bafashe mu maboko undi wambawe ipantalo y’Igisirikare cya Congo bigaragara ko yakubiswe cyane ku buryo byasabye abo bari bamufite kumuterura bakamujyana mu modoka ya Gisirikare kuko we atashoboraga kwigenza.

Hari umwe mu babonye aya mahano wavuze ati “Abasirikare ba Leta ya DRC bakomeje kwica abaturage biturutse ku kuba bafite inzara kubera ko badahembwa, bari kwica abaturage kugira ngo babambure utwabo.”

Abandi bakurikiranira hafi ibibera muri DRC by’umwihariko mu Burasirazuba bo bakavuga ko ibi byose ari umusaruro wo kuba iki gihugu gifite abasirikare badafite ikinyabupfura ndetse batanagira indangagaciro noneho bikaba ” Biri kugaragara cyane bitewe n’uko kuva aho M23 ibashyiriye ku munigo muri Goma ubu buri wese akaba asabwa gusama aye.”

Ubu ngo abasirikare ba Leta bari i Goma bari gusabisha ikintu cyose cyangwa bagatanga ubutumwa ubwo ari bwo bwose bakoresheje isasu kandi rirashwe mu cyico.

Nta kintu ubuyobozi bwa Gisirikare buyobora intara ya Kivu ya Ruguru bwari bwatangaza ku bwicanyi bw’uyu munsi icyakora mu minsi yashize bwari bwategetse ko nta musirikare cyangwa undi murwanyi wemerewe gutembera muri Goma yitwaje intwaro.

Aba baturage bane bishwe uyu munsi bariyongera ku bandi barenga 48 bose bishwe muri uku kwezi kwa Mata 2024, bamwe baraswa n’abasirikare, abandi bakaraswa n’abo mu mutwe wa WAZALENDO naho abandi bo bagasangwa bishwe ntihamenyekane uwabishe.


Spread the love