arton78183 e0ee2
Imyidagaduro

Shaddyboo yavuze ko atajya ajya imbizi n’abakene anahishura impamvu

Spread the love

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri X “Space”, yatangaje ko abantu badafite amafaranga bagira umushiha ku rwego rwo hejuru

Shaddyboo wavugaga yisekera, yagaragaje ko mu buzima habaho abantu beza n’ababi ariko ko ngo abantu bakennye bagira umujinya n’umushiha bya hato na hato. Ati: ”Abantu benshi badafite ubushobozi bwo kubaho bwa buri munsi, bagira umushiha cyane, usanga hafi ya bose bahorana umutima mubi udafite n’aho ushingiye”.

Muri iki kiganiro cyari kigamije kwishimana n’inshuti, cyari gifite umutwe ugira ati: ”Ni isabukuru yanjye y’amavuko , reka twishime”. Shaddyboo yagaragaje ko kandi abantu benshi muri iyi minsi bari kwitwaza Imana bakabeshyanya aho yakomoje ku bantu bari gukora ubukwe nyuma y’igihe gito bagatandukana.

Shaddyboo yagaragaje ko kubera kwiheba benshi bagana insengero bagamije gukuramo abakunzi babona bakiyorobeka agahe gato ubundi intambara zigatangira.

Ati: ”Njye ntinya Imana ni nayo mpamvu utazambona nishushanya. Ikindi kandi abantu benshi bajya munzu y’Imana bagamije gushaka ubuhungiro cyangwa kujya kujya mu rusengero bagamije gushaka abo kubana nabo babanona bikarangirira aho , ukumva ngo runaka na runaka batandukanye”.

Muri iki kiganiro kitarangiye Shaddyboo yemeje ko yaje gufata umwanzuro wo kwitonda agatandukana n’uwa mbere nubwo ngo nabyo byamukozeho.

IZINDI WASOMA:

Dore iminota igikorwa cyo gutera akabariro kigomba kumara n’uko wabigenza ngo utangiza mu isegonda rimwe

Abagabo: Dore uko wakwikorera umuti ukora nka Via*gra iwawe mu rugo, ibikoresho, uko utegurwa n’uko ukoreshwa, nta ngaruka na nke ku mubiri wawe

Dore icyo bisobanuye kurota uryamanye n’umukobwa cyangwa umusore

Maze umwaka wose nshyingiranwe n’umugabo wanjye ariko ntarangongora na rimwe – UBUHAMYA


Spread the love