U Bubiligi bwirukanye Gicanda bumwohereza mu Rwanda buzi ko hategurwa jenoside
Utuntu n'utundi

U Bubiligi bwirukanye Gicanda bumwohereza mu Rwanda buzi ko hategurwa jenoside

Spread the love

Gicanda yishwe ku itariki ya 20 Mata 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare bitegetswe na Capt. Ildephonse Nizeyimana, wari umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda icyo gihe.

Gicanda yishwe umunsi umwe nyuma y’uko perefe rukumbi wari Umututsi, Jean Baptise Habyarimana wayoboraga Butare asimbuwe n’intagondwa, Sylvain Nsabimana washinzwe kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi na Perezida wa guverinoma yakoze jenoside, Theodore Sindikubwabo.

Igikorwa cyo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda cyabanjirijwe n’igitambo cya Misa yo kumusabira cyayobowe na Antoni Cardinal Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Mgr Filipo Rukamba kuri uyu wa gatandatu, itariki 20 Mata 2024.

Muri uyu muhango Minisitiri Jean Damascene Bizimana yagize ati “Mbere y’uko Jenoside itangira, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari mu Bubiligi kwivuza. Viza ye yari igifite agaciro kandi u Bubiligi bwari bufite amakuru ahagije ku itegurwa rya Jenoside ”.

Yakomeje agira ati: “Meya wa Nivelle yandikiye Gicanda ku itariki ya 3 Gashyantare 1994, amumenyesha ko, ashingiye ku cyemezo cya Minisitiri w’ingabo w’u Bubiligi, yahawe amabwiriza, bwa mbere, kuva ku butaka bw’u Bubiligi bitarenze ku itariki ya 12 Gashyantare 1994”.

Icya kabiri, minisitiri yavuze ko Gicanda yahawe amabwiriza yo kutajya muri Luxembourg cyangwa mu Buholandi.

Icya gatatu, umuyobozi w’akarere yamenyesheje Gicanda ko azakurikiranwa naramuka atumviye icyo cyemezo.

Bizimana yavuze ko umwamikazi yatewe ubwoba bwo kwirukanwa, kandi bizabanzirizwa no gufungwa.

Nyuma y’urwandiko, uwitwa Dr Gakwaya yamenyesheje umujyi wa Nivelle ko Gicanda yari arimo gufata imiti ikomeye isaba ko muganga ahora amwitaho kandi ko kuva mu miti bitunguranye byari kumugiraho ingaruka.

Abayobozi b’umugi basubije Dr Gakwaya ko Gicanda yemerewe kumara igihe gito ariko bitarenze Werurwe 1994. Dr Gakwaya yasabye icyemezo cyanditse cy’iyongerwa ry’igihe, ariko ntiyigeze agihabwa.

Igihe itariki 12 Gashyantare zari zegereje, Umwamikazi Gicanda yavuze ko azava mu Bubiligi nk’uko yari yabyemeye.

“Icyo ni cyo cyifuzo cy’Imana. Nzasubira mu rugo kureba mama, ” ibi Gicanda yabibwiye abamwitagaho, yongeraho ko atifuzaga kubashyira mu bibazo.”

Minisitiri Bizimana yagize ati: “Biragaragara ko u Bubiligi bufite uruhare mu iyicwa rye, hashingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko hategurwaga Jenoside bari bafite.”

Minisitiri yavuze ko isuzuma ryakozwe na Sena y’u Bubiligi mu 1997 ryerekana uruhare rw’u Bubiligi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryerekanye ko hagati y’itariki 19 Mutarama na 11 Werurwe 1994, umuliyetena w’umubiligi mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda yanditse amabaruwa 29 yerekana gahunda yo gukora jenoside ya Guverinoma y’u Rwanda.

Bizimana yagize ati: “Sena y’u Bubiligi yerekanye kandi ko ku itariki ya 15 Mutarama 1994, Ambasaderi w’u Bubiligi, Johan Swinnen, wari mu Rwanda, yohereje telegaramu kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga amumenyesha ibijyanye n’itegurwa rya jenoside.”

Sena y’u Bubiligi, yavuze kandi ko yasanze umukozi ushinzwe iperereza mu Bubiligi yarakoze raporo y’amapaji 13 yerekana itegurwa rya jenoside ayishyikiriza abayobozi batandukanye, barimo n’Umwami w’u Bubiligi ku itariki ya 2 Gashyantare 1994.

Bizimana ati “Bukeye, ku itariki ya 3 Gashyantare nk’uko nabivuze, Gicanda yakiriye ibaruwa imuha igihe gito cyo gusubira mu Rwanda, igihugu cyateguraga jenoside yo gutsemba igice kimwe cy’Abanyarwanda [Umwamikazi Gicanda] yari arimo.”

Mu mwaka wa 2012, Capt Nizeyimana, wategetse ko umwamikazi Gicanda yicwa, yahamijwe ibyaha bya jenoside kandi akatirwa igifungo cy’imyaka 35 n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rw’u Rwanda.

Src: Bwiza


Spread the love