xr:d:dafssmozfz8:1010,j:3580239528,t:23021309
Utuntu n'utundi

Umugabo yananiwe kwishyura ideni yari abereyemo umugore, ibyo yamukoreye biteye agahinda

Spread the love

Hari umugabo kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo gucibwa ubugabo bwe n’abantu yari abereyemo ideni ry’amashilingi asaga 1800 mu gace ka Kisii ho muri Kenya.

Arembejwe no kuba ku wa 17 Mata 2024 abo yari afitiye ririya deni baraje bakamukata igitsi1na. Ni umugabo w’imyaka 42, amazina ye yagizwe ibanga nk’uko Nairobi News yabitangaje.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yatatswe n’umwe mu bagore yari abereyemo ideni, bakamukata ku bugabo bwe. Ni mu mudugudu witwa Obwari wo muri Bomariba.

Aba bagore babiri bafatanyije n’abandi bagabo batatu, banamukomerekeje ku musaya nyuma yo kubona ko kumwangiriza ubugabo byonyine bidahagije.

Uyu mugabo wakubiswe yaje gutabarwa n’abaturage bahise bamwirukankana kwa muganga mu bitaro bya Gesonso biherereye muri Kisii.

Inzego z’umutekano zo kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace ka Igonga, zamusuye zivuga ko zasanze ameze neza, gusa ariko abaganga bo batangaje ko agomba kujyanwa mu bindi bitaro kugira ngo abone ubuvuzi bwisumbuyeho.

Kugeza ubu polisi iri guhiga bukware abakekwaho ubugizi bwa nabi bwakorewe uyu mugabo.


Spread the love