arton78223 49b50
Imyidagaduro

Bugesera FC isereye Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro igera ku mukino wa nyuma

Spread the love

Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye mu Bugesera,iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.

Uyu ubaye umwaka w’ipfunwe kuri Rayon Sports yasezerewe muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa gisanga ikindi gitego cyatsinzwe mu mukino ubanza.

Nkuko yabigenje muri 2013,Bugesera FC yatsinze Rayon Sports iyisezerera mu gikombe cy’Amahoro yari itezeho amakiriro cyane ko uyu mwaka wayibereye mubi cyane.

Bugesera FC yatsinze igitego ku munota wa 50 gitsinzwe na Stephen Bonney ku mupira yatereye mu ruhande, Umunyezamu Ndiaye ananirwa kuwuhagarika cyane ko yari yarangaye.

Rayon Sports yari hasi bigaragara muri uyu mukino wo kwishyura,yananiwe kwishyura iki gitego no gushyiramo ikindi birangira isezerewe.

Umutoza Mette wa Rayon Sports yatunguranye mu ikipe yabanje kuko yahengetse Serumogo ndetse akoresha abakinnyi benshi bugarira.

Rayon Sports yaherukaga gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 muri shampiyona iyitesha amanota yari ikeneye ngo igume mu cyiciro cya mbere.

Bugesera FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro aho itegereje irokoka hagati ya Police FC na Gasogi United.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzakinwa utarimo ikipe ya APR FC cyangwa Rayon Sports, bikaba inshuro ya 4 kuva hatangira kubaho ihangana ry’aya makipe yombi.


Spread the love