maxresdefault 37 0d8cf
Ubuzima Utuntu n'utundi

Dr Nsabi na Bijiyobija bakinana bakoze impanuka

Spread the love

Umunyarwenya Nsabimana Eric [Dr Nsabina] na mugenzi we Imanizabayo Prosper [Bijiyobija] baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Musanze-Kigali, aho bageze ahitwa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, imodoka yabo barimo iragwa bahita babihutana mu bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul, aganira na Kigali Today, yemeje ayo makuru, agira ati “Bakoze impanuka mu ma saa mbili z’umugoroba, nanjye nibwo mbimenye. Ngo bahise babatwara mu bitaro bya Nemba, i Nemba bambwiye ko borohewe bagiye gutaha”.

Dr Nsabi ku murongo wa telefoni, yavuze ko bamaze kuva mu bitaro.

Ati “Twavaga i Musanze twerekeza i Kigali dukora impanuka, twakomeretse ariko bidakabije. Twaraye mu bitaro bya Nemba ariko ubu turatashye, ni amahoro”.


Spread the love