gl1jygvwmaabucn 5d572
Urukundo

Umusore agiye gukora ubukwe na mushiki we bamaze imyaka 2 bakundana

Spread the love

Mu gihugu cya Kenya hakomeje gusakara inkuru y’urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu bavukana kuri se, bitegura kurushinga nyuma y’uko bagiye no kubyarana.

Umukobwa yitwa Brianna mu gihe umusore yitwa Kyle, bombi bakundanye imyaka ibiri batazi ko bavukana kuri se. Nyuma y’uko babimenye ntacyo byigeze bihungabanya ku mubano wobo.

Mu kiganiro aba bombi bagiranye n’umunyamakuru Ali wo muri Kenya, bamubwiye ukuntu batahuye ko bavukana bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Aba bombi [Brianna na Kyle] babwiwe n’inshuti yabo ko baba bafite icyo bahuriyeho mbere y’uko batangira kujya mu rukundo.

Kyle avuga ko yahuye na Brianna mu kirori maze ibyo gukundana bitangirira aho, ati: “Twahuriye mu kirori, duhita dutangira gukundana, nari mu mwaka wa kabiri kuko twakundanye imyaka ibiri. Twahuye binyuze ku nshuti yakundaga kuvuga ko duhuje kandi dusa. Inshuti yashakaga kumpuza n’umuntu ukunda ibintu nkanjye kandi ntitwari tuzi ko yari mushiki wanjye.”

Brianna avuga ko bamaze imyaka 2 bakundana, baje kumenya ko bahuje umubyeyi [papa] ibintu byabatunguye ariko ntibyagira icyo byangiza ku rukundo rwabo.

Ati: “Nafashe telefoni yanjye maze mwereka papa wanjye maze na we ambwira ko ari papa we. Nahise ntangira kumva meze nabi, nzi neza ko utakwiyumva neza igihe umenye ko umusore wakundaga muhuje amaraso.”

Uyu mukobwa akibimenya yahise abibwira se ni uko maze aramwihanangiriza amusaba ko atazabibwira nyina.

Kyle avuga ko kumenya ko se afite undi mwana bitamutunguye kuko we na nyina yari yarabataye, kandi yababajwe no gusanga akundana na mushiki we nubwo bitatumye amureka.

Ati: “Kumenya ko ukundana na mushiki wawe ntabwo ari byiza. Icyo gihe nari meze nabi ubwo nabimenyaga. Narihebye. Igihe navukaga, papa ntabwo yari ahari. Yishyuraga amafaranga y’ibyo nashakaga byose ariko ntabwo yigeze aza ngo tubane.”

Kyle na Brianna bavuga ko bakundana cyane kandi kumenya ko bafitanye isano ntacyo bizahungabanya ku rukundo rwabo kuko bagiye no kwibaruka imfura.

Brianna ati: “Ntabwo tuzatererana kuko twitanaho kandi turakundana cyane. Ndamukunda. Sinigeze numva ko gutandukana ari ngombwa. Tugiye kubyara.”

Mama wa Kyle arabashyigikiwe mu rugendo rwabo aho bari kwitegura kurushinga ndetse no kuba bakibaruka imdura yabo.


Spread the love