437590088 439299842126928 3962470130262328875 n dffb3
Inkuru nyamukuru Ubuzima

Byinshi ku ndwara ya Kirimi n’ikirato zikunze kuzahaza abana

Spread the love

Indwara y’Ikirimi n’ikirato, niba uri umubyeyi urahita unyumva neza icyo nshatse kuvuga kuko izi ndwara zibasira abana benshi bakiri bato. Ni kenshi uzumva bamwe mu babyeyi muziranye bakubwira ngo abana babo barwaye ikirimi kandi ngo agiye kujya kugicisha.

Benshi mu bana bakuze bacishijwe ikirimi, usubije amaso inyuma ushobora kuba wibika umunsi nyirizina cyangwa utabyibuka. Niyo wabaza umubyeyi wawe yakubwira iyi ndwara ayizi cyane.

Ese indwara y’Ikirimi n’Ikirato ni iki? Ese koko amakuru abantu bayifiteho ni ukuri?

Twifashishije inzobere mu buvuzi Gahama Ineza Tania wo mu Burundi na Dr Munyarugamba Protais wo mu Rwanda basobanuye neza iyi ndwara iyo ari yo ndetse banatanga inama ku babyeyi.

Izi nzobere zivuga ko mu kanwa hafi n’umuhogo haba akanyama gato gatereye hejuru bita “luette” iyo kabyimbye kakarenza ingano y’uko gasanzwe kangana bituma habaho indwara y’ikirimi.

Muganga Gahama Ineza Tania avuga ko ikirato cyo haba habyimbye akanyama kitwa “epiglotte” gatereye mu kanwa inyuma y’ururimi.

Aba baganga bombi bahuriza ku kuba ibi bice byombi biterwa na mikorobe cyangwa virusi ziba zinjiye mu mkanwa ku muntu.

Dr Munyarugamba Protais avuga ko gucisha utwo duce ku bana ndetse no ku bantu bakuru atari byiza aho yatanze urugero avuga kuri ’epiglotte’. Ubusanzwe epiglotte ifasha gufunga imiyoboro y’ubuhumekero kugira ngo ibiturutse mu kanwa bitajya mu bihaha, rero iyo yakuwemo hari imyanda imwe n’imwe ijya mu bihaha.

Izi ndwara [Ikirato n’Ikirimi] zirangwa no kubyimba umuhogo, kumira biragorana ndetse ku bana bato bagaragaze no guhitwa.

Gucisha utwo duce [luette na epiglotte] si byiza nk’uko aba baganga babyemeza kuko bishobora guteza “infections” ndetse bikaba byanatuma uwaduciwe byamuviramo kuvugira mu mazuru cyangwa kumugara ntiyongere kuvuga.

Izi nzobere mu buvuzi, zisaba ababyeyi kwihutira kugera kwa muganga igihe umwana wabo yagaragaje ibimenyetso by’izo ndwara kuko bafite imiti izivura kandi ikaba itagira ingaruka ku bantu bayihawe.


Spread the love