1845eff0d0c9fd9c795dd5fcb3692d93
Utuntu n'utundi

Ubugereki: Ikirere cyahindutse nk’icyo kuri Mars bitewe n’ubutayu bwa Sahara

Spread the love

Igicu kidasanzwe cya orange cyamanukiye mu kirere cya Athens mu Bugereki mu gihe ibicu by’umukungugu byavaga mu butayu bwa Sahara.

U Bugereki bwari buherutse kwibasirwa n’ibicu bisa nk’ibi mu mpera za Werurwe no mu ntangiriro za Mata, na byo byapfukiranye uduce two mu Busuwisi no mu majyepfo y’u Bufaransa.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe cy’u Bugereki kivuga ko ikirere gishobora kongera kuba cyiza kuri uyu wa Gatatu.

Ikirere cyari kifashe nabi mu bice byinshi by’igihugu kandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu agace ka Acropolis ko muri Athens ntikari kakigaragara kubera ivumbi. Iki gicu kidasanzwe cyageze no mu majyaruguru nko muri Thessaloniki.

Abagereki bafite ibibazo by’ubuhumekero basabwe kugabanya igihe bamara hanze, kwambara masike zo kwirinda no kwirinda gukora imyitozo ngororamubiri kugeza ikirere cyongeye gucya.

Bivugwa ko Sahara irekura toni miliyoni 60 kugeza kuri 200 z’umukungugu buri mwaka nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Umukungugu mwinshi uhita umanuka vuba ku Isi, ariko tumwe mu duce duto dushobora gukora urugendo rurerure, rimwe na rimwe bikagera mu Burayi.

Umwuka cyane cyane mu majyepfo y’ u Bugereki wahindutse mubi kubera guhura kw’ivumbi n’ubushyuhe bwinshi.

Umuhanga muri Meteorology, Kostas Lagouvardos, yagereranije ikirere cya Athens n’icyo ku mubumbe wa Mars.

Kuri uyu wa kabiri, serivisi ishinzwe kuzimya umuriro yatangaje ko habaye inkongi z’umuriro 25 mu masaha 24 ashize. Nk’uko raporo zaho zibitangaza, inkongi y’umuriro imwe yibasiye ibirindiro by’ingabo zo mu mazi biri ku kirwa cya Crete, aho ubushyuhe bwazamutse hejuru ya 30C (86F), kandi hari aho byabaye ngombwa ko bimuka.


Spread the love