uko wakwivura ibinyenyanza
Ubuzima

Dore uburyo 5 gakondo wakoresha wikiza ibinyenyanza(ibicece) cyangwa Ibinure mu nda

Spread the love

Kugira ibicece cyangwa ibizwe nk’ibinyenyanza ku nda birabangama cyane. Mu busanzwe hifashishwa imyitozo ngororamubiri ndetse n’imirire kugirango ubifite abibagabanye cyangwa abikire burundu. Gusa hari n’ubundi buryo gakondo wakoresha bikakwihutira kubimaraho.

Kugabanya ibinure mu nda bizanagufasha kugira ubuzima bwiza kuko ibi binture bitera indwara nka diyabete, indwaraza z’umutima, ndetse na za Kanseri zimwe na zimwe.

1. Tangawizi

Tangawizizi ifasha mu igogorwa rw’ibiryo, kugabanya isesemi ndetse no gufasha mu bibazo by’igifu. Gusa hejuru y’ibi Tangawizi yongera ubushyuhe bw’umubiri bityo umubiri ukabasha gutwika neza ibinure bidakenewe.

Tangawizi kandi igabanya cyane ikorwa ry’umusemburo wa Cortisol ukorwa ubundi iyo umubiri ufite umunaniro ukabije(stress). Uyu musemburo na wo ni kimwe mu bitera umubyibuho ukabije rero Tangawizi irinda ko ibi bibaho igabanya uyu musemburo mu mubiri.

Gutegura Tangawizi neza ukeneye:

– Akayiko gato ka tangawizi iseye neza

– ibikombe 2 by’amazi

– akayiko k’ubuki

– igisate cy’indimu

Biza amazi namara kubira uyakure ku ziko wongeremo biriya bintu twavuze ubundi urindire iminota nk’10 ubone kubinywa.

2. Ubuki

Gukoresha ubuki mu mwanya w’isukari bishobora kugufasha gutakaza ibinure bityo ugatakaza ibiro.

3. Umutobe w’indimu

Kenshi bivugwa ko kunywa amazi menshi bifasha mu kugabanya ibiro. Ariko ikinyamakuru Healthline kivuga ko kongeramo indimu bifasha kurushaho kuko mu ndimu habamo ikitwa Polyphenol ifasha mu kugabanya isukari mu maraso bityo bikarinda ikoreshwa ry’umusemburo wa Insuline ku kigero cyo hejuru.

4. Icyayi cy’icyatsi(The vert cyangwa Green Tea)

The vert ibamo caffeine byagaraye ko ifasha cyane mu gutwika ibinure cyane cyane ku muntu ukora siporo yo kugenda n’amaguru.

5. Tungurusumu

Tungurusumu ikora cyane nka Tangawizi yongera ubushyuhe bw’umubiri bityo bigafasha mu gutwika ibinure byinshi mu buryo bworoshye.

Ushorora gufata tungurusumu nka salade cyangwa se ukaba wayifanga n’ubuki bityo ukungukira ku bushobozi ibi byombi bifite byo kugabanya ibinure.

Dore uko wabitegura:

Ukeneye udutwe 3-4 twa tungurusumu, igikombe cy’ubuki n’igage cyangwa ikindi gukombe kinini.

tandukanya imitwe ya tungurusumu ariko ntuyisekure ahubwo ukureho agahu k’inyuma ubundi uyishyire mu ijage.

Sukaho ubuki gahoho gahoro ku buryo nta myuka isigaramo n’ubona umaze gusuka kuri ya mitwe yose ya tungurusumu ukomeze usukemo bwa buki bwose.

Tereka mu firigo cyangwa ahandi mu cyumba upfundikire ubundi utegereze iminsi mike nk’icyumweru.

Nywa akayiko 1 ku munsi cyane cyane mu gitondo nta kindi kintu urafata.


Spread the love