59a448aaba785e24f5562079
Urukundo

Abakobwa: Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko umusore atagukunda na gato n’ubwo mwitwa ko muri mu rukundo

Spread the love

Muri ya si yihariye cyangwa ijuru ryihariye ry’abakundana bitewe n’uko ubyita, hari itandukaniro rinini ku muhungu ugukunda byuzuye n’utagukunda rwose. Ubajije undi wese twahuriza ku ngingo yo kuba kumwe n’ugukunda by’ukuri.

Mu minsi yashize twavuze ku bintu umuhungu uri mu rukundo rw’ukuri yakora. Aha tugiye kureba ibiranga umuhungu utagukunda n’iyo yaba arahira akisiba agahamya ko agukunda. Erega bakobwa namwe basore beza, urukundo si amagambo, ahubwo ni udukorwa duto tugaragazwa n’umuntu ubirimo neza nyine.

Mukobwa, nyuma yo gusoma iyi nkuru, uratangira kureka kwita cyane ku kumva ibyo avuga ahubwo urebe ibyo akora. Niba umusore muri kumwe akora ibi, genda gake kugeza uhagaze kuko ntagukunda pe:

1. Kuvugana ni ikibazo

Ubyange cyangwa ubyemere umusore ugukunda kandi ukwitayeho azahora ashaka uburyo muvugana, iyo agukunda koko ntibyamworohera kumara igihe kinini atakuvugishije kuko kumenya uko umeze mukaganira byoroheje ubwabyo biramwubaka. Naho wa musore ugenda akanibagirwa ko ubaho, nushaka urekere rwose uwo ntumurimo.

2. Atereta abandi bakobwa ntacyo yishisha

Buretse gato! Ongera usome iyi ngingo ya kabiri; ‘Atereta abandi bakobwa ntacyo yishisa!’ Umusore ugukunda by’ukuri ntashobora gutereta abandi bakobwa muri kumwe, ntibibaho! Ubundi ibi bigaragaza icyubahiro gike aguha ubwabyo kandi ni ikimenyetso simusiga ko rwose atagukunda.

3. Ahora aguha ubusobanuro butagira ingano

Ubundi ikizakwereka umusore w’indyarya cyangwa w’umubeshyi, ahorana ubusobanuro budashira. Si no ku bahungu gusa ariko n’abakobwa badashobotse aka kageso barakagira ariko uyu munsi turi kuvuga ku bahungu. Umusore utagukunda ntazakubwira impamvu yatumye ataguhamagara, impamvu ahora ataboneka, impamvu atajya agusura n’ibindi.

Uyu musore uhora aguha impamvu kuri buri kantu kabi kose yakoze uzamwitondere dore ko bagira n’akarimi keza kubi kazi gusaba imbabazi cyane. Ikibi cy’abasore nk’aba ni ha handi ntibazisubiraho kuko urukundo ntarwo aba agufitiye nyine.

4. Ntanagerageza kumenya byinshi kuri wowe

Kimwe mu bigaragaza ko umusore agukunda ni uko ahorana amatsiko yo kumenya isi yawe, akamenya byinshi kuri wowe byanamukundira akaba yamenya byose kuri wowe. Ikinyuranyo cy’uwo ni utagukunda birumvikana. Niba atagukunda ntazigera ashyira imbaraga mu gushaka kumenya ibikwerekeyeho kuko nta n’icyo yabimaza rwose.

5. Ntiwapfa kumenya uko yiyumva

Umusore utagukunda biragoye ko yagufungukira ngo akwereke ibyiyumvo bye kuri wowe kuko ntiyanakwereka ko abyitayeho. Ashobora kukubwira ko ari byiza gusa kugira ngo ureke kumubaza nta kindi. Umusore nk’uwo akwiye kwirindwa.

6. Ntaba ashaka kumarana nawe umwanya munini

Biragoye kubona umuntu ukunda ikintu ariko atishimira kukimaramo umwanya. Abasore benshi bakunda kureba imipira (imikino) bikabatwara igihe kinini, umugabo ukunda siporo yumva igihe cye yakimara muri siporo, ukunda gusenga bikaba uko, ukunda kureba filime sinakubwira. Ni ko biba biri rero no ku mugabo ukunda umugore we cyangwa umuhungu ukunda umukobwa, aba yumva igihe cye hafi ya cyose bakimarana. Niba umusore akwemeza ko agukunda byimazeyo ariko akaba atishimira kumarana igihe nawe, ngo mugirane ibihe byiza bya mwembi cyangwa n’inshuti zanyu, genda gake rwose uwo si uwawe mukobwa mwiza.

7. Biragoranye ko akubwiza ukuri

Erega umusore utagukunda kubeshya bizamworohera kuri wowe kuko kuva ku byiyumvo akugirira kugeza no ku ijambo ‘Ndagukunda’ rimuvuyemo akenshi azajya akubeshya. Bamwe bahera no ku miryago n’aho batuye byose bikaba ikinyoma cyambaye ubusa kuko nta hazaza hakomeye aba ateganya hagati yanyu mwembi. Ubishoboye wasubika umubano wawe nawe ukabanza ukiga neza uwo muntu muri kumwe.

8. Ntazakubonera umwanya

Bimwe mu bimenyetso ndetse n’inkingi z’urukundo rukomeye ni ibiganiro mugirana muri kumwe cyangwa mutari kumwe. Umuhungu ugukunda ntakuburira umwanya ariko utagukunda ntawo yakubonera. Igihe cyose uzasanga utamukenera ngo umubone nyamara we yakumva agukeneye cyangwa agukumbuye gusa akagushaka mpaka akubonye. Ntazafata umwanya ngo agusure, nyamara azajya ahora agusaba kumusura nk’aho afungiye muri gereza itamwemerera gusohoka cyangwa mu bitaro bitamurekura.

9. Ntazahisha umujinya we muri kumwe

Ku bantu benshi usanga biba bigoye guhisha amarangamutima iyo aje kuko nyine ni ibyiyumvo mvamutima. Ariko mu rukundo, burya umukunzi ni umuntu ukomeye kandi cyane. Niba uwo musore bimworohera kukurakarira mu ruhame akaba yanagukorera ikintu kibi kigaragaza uburakari muri ku ka rubanda, utekereza ko azabasha kubika iyo kamere muri mwenyine se mukobwa?

10. Ntakubaha

Reka iki tukite icya nyuma n’ubwo atari wo musozo wa byose. Nituvuga kutakubaha, haraza kumvikanamo byinshi bitandukanye. Umusore ugukunda arakubaha akanakubahisha aho mwaba muri hose, akugirira ibanga ntaguhereza amenyo y’abasetsi kandi yumva yakubaha imyemerere yawe. Ariko se umusore utagukunda ibi yabikora aharanira iki? Ko uwo aba afite ikimugenza rwose kandi iyo amaze kukigeraho agufungurira umuryango akagusaba kumwereka umugongo watinda akakwereka mu bworo bw’ikirenge cye.?

Hari ibikorwa byinshi bitanavunanye umusore azakora kubera urukundo akunda umukobwa, mu gihe uwitwa ko mukundana akora ibi bintu tuvuze haruguru ndetse n’ibindi tutavuze, ntazaba agukunda n’iyo yaba ahora akumbwira ko agukunda bikomeye. Birakwiye ko abakobwa murekera aho kumva ibyo abahungu bababwira mukitoza kumva ibyo bakora.


Spread the love