vlcsnap 2024 04 21 03h12m58s402 5163511714216642
Ubuzima Urukundo

Rubavu: Abarobyi bavuga ko iyo bahaze isambaza bibatera ubushake bwo gukora imibona1no mpuzabitsi1na

Spread the love

Abaroba isambaza mu kiyaga cya Kivu bavuga ko ubusambanyi bakora batikingiye babuterwa n’ubushake bwo gukora imibona1no mpuzabitsi1na bagira nyuma yo kurya isambaza bakaba basaba kwegerezwa udukingirizo hafi y’aho bakorera.

Bamwe mu bakora akazi k’uburobyi bw’isambaza mu Karere ka Rabavu, bavuga ko kubera kurya iri funguro, bagira ubushyuhe bwinshi bwo gushaka imibona1no mpuzabitsi1na, bagasaba kwegerezwa udukingirizo kuko ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka gace bwakamejeje.

Abakora aka kazi k’uburyo bw’isambaza, bemera ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka gace bukomeje gukaza umurego, bakavuga ko byose biterwa n’ubushyuhe bw’isambaza baba bariye zibageramo zigatuma imibiri yabo ishaka icyo mu ijipo no mu ipantalo.

Umwe ati: “Udusambaza tukiva mu Kivu nyine dutera ubushyuhe, ubwo ni ukuvuga ko bariya bantu baba hariya ku Kivu ni ukubongerera bakagira udukingirizo kuko umubiri ni ikindi kintu. Umubiri ufatwa ku buryo butateganyijwe; hakabaho udukingirizo, hagakorwa n’ubukangurambaga bwinshi kugira ngo bashobore na bo kwirinda.”

Undi muturage ati “Iyo bomotse mu gitondo [abarobyi b’isambaza] bateka isambaza bakarya kandi isosi y’isambaza itera ubushyuhe.”

Gusa bamwe mu barobyi bavuga ko nubwo hari abakunze kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bagerageza kubagira inama kubagira inama.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganyezu Oreste avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko hari gahunda iri gutegurwa kugira ngo haboneke serivisi z’udukingirizo ahahurira abantu benshi biboroheye.

Yagize ati: “Udukingirizo twatangirwaga mu bigo by’ubuvuzi tutagurishwa, ariko tukanatangirwa ahahurira abantu benshi ndetse no mu mafarumasi ariko tugurishwa. Twatangiye kukiganiraho n’abayobozi batandukanye twibaza ngo ese uburyo bwiza bwatuma ukeneye Condom ayibona, ese hakorwa iki kugira ngo twongere twa tuzu dutangirwamo condoms? Kugeza uyu munsi dufite kamwe ariko ikigaragara ntabwo gahagije.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri wese nyamara kugeza muri 2023 hirya no hino mu Gihugu hari bene utu tuzu tw’udukingirizo 10 gusa, turimo turindwi two mu Mujyi wa Kigali, na kamwe kamwe mu mijyi ya Huye Rusizi na Rubavu.

Ivomo: Radiotv10

 

 


Spread the love