e2006c43 03cc 4eaf 86bd b5577ac00f1c 1713581716466273
Urukundo

Dore ibintu 4 udakwiye kwihanganira ku mukunzi wawe

Spread the love

Kwihanganirana mu rukundo ni ikintu k’ingenzi kandi gikomeza urukundo cyane ko buri muntu ashobora gukora neza uyu munsi ejo agakora nabi ariko hari ibintu udakwiye kwihanganira niba wifuza kubaho ubuzima bwawe wishimye cyangwa se kugira urukundo rurambye.

Dore ibintu udakwiye kwihanganira k’umukunzi wawe niba wifuza kubaho wishimye:

1. Ntuzihanganire umukunzi utifuza ko wamenya ibye cyangwa utemera ko muganira ejo hazazaa hanyu

Umukunzi umeze gutyo ntashobora kukwereka umuryango n’inshuti,aguha amategeko ngenderwaho yo kumuhamagara no guhura nawe kandi nta mpamvu ifatika y’ayo mategeko,akakubwira nabi buri gihe uko muvuganye rimwe na rimwe akanagutuka.Ibyo si ibyo kwihanganira ahubwo jya wibaza noneho nimubana ibyo azagukorera,maze uvanemo akawe karenge hakiri kare.

2. Ntuzihanganire umukunzi uhorana ibinyoma mu kanwa ke

Niba umukunzi wawe akunda kubeshya cyane, aguha amasezerano ntayasohoze,akakwiyemeraho cyane akakwizeza ibitangaza ntuzagire na kimwe umubonaho,nta cyizere ugomba kumugirira kuko no gufata umwanzuro wo kubana biba biri kure ndetse akenshi aba agutesha igihe,kandi burya munabanye wazasanga ari bihemu.

3. Ntuzihanganire umukunzi udashima

Niba umukunzi wawe umukorera ibiri ngombwa byose biranga abakundana,ukamwubaha,ukamwumva vuba,ukamugira inama,ukamufasha mu bibazo,ukamuha igihe,ukamuha impano,ukamusohokana naho we ukabona ibyo byose umukorera ntacyo bimubwiye ndetse ntazagire n’umunsi umwe ubona yibwirije gukora na kimwe muri ibyo kandi azi ko ubikunda,wanabimusaba akabyanga kandi ukumva ubangamiwe no kuba atabikora,uzafate umwanzuro ukwiye,ushake uzajya abigukorera.

4. Umukunzi ushaka kuguhindura kungufu akanagufuhira bikabije

Niba umukunzi wawe aba ashaka kugucaho incuti zose z’aba abakobwa n’abahungu mwari musanzwe muziranye,yaguhamagara akakubura kuri telefoni intambara ikarota,ugasanga akubaza abantu muvugana n’ibyo muba muvugana,akanga ko unisobanura ngo agutege amatwi,anumve niba umubwiza ukuri cyangwa umubeshya.Ibi nabyo ntuzashake kubigumamo ejo yanagukubita kubera kugufuhira no kutumvira amtegeko ye ngo uhinduke uko ashaka


Spread the love