nyiramahirwe 735x400
Utuntu n'utundi

Hamenyekanye byinshi kuri Nyiramahirwe, Umugore w’i Burera Wagiye Gutanga Kandidatire Ntawe Amenyesheje

Spread the love

Mu masaha y’igicamusi cyo ku munsi w’ejo tariki 21 Gicurasi nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto y’umubyeyi Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, wari kuri Moto ahetse umwana amutwikirije igitenge cyiganjemo ibara ry’umuhondo aho byavugwaga ko agiye gutanga Kandidatire ye.

Uyu mugore byaje kumenyekana ko ari uwo mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika, akaba asanzwe ari umurezi wo ku shuri rya Groupe Scolaire Butete mu murenge wa Cyanika Akarere ka Burera ari naho atuye.

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc yageze mu mujyi wa Kigali azinduwe no gutanga Kandidatire yo kwiyamamariza umwanya w’Ubudepite mu nteko ishinga amategeko mu matora ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Uyu mwarimukazi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko akigera ku biro bya Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora NEC yakiriwe neza ariko ngo basanze hari kimwe atujuje, cyo kuba atari ari ku rutonde rw’abo bakira uwo munsi cyakora kubw’amahirwe nkuko izina rye ari Nyiramahirwe koko yahise ahabwa mahirwe nk’umubyeyi wari uhetse umwana baramwakira.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Kigali Today, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, aribwo yageze muri Gare ya Musanze atega imodoka itwara abagenzi (Coaster) yerekeza kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ageze Nyabugogo yurira moto imugeza kuri iyo Komisiyo.

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc yabwiye kiriya gitangazamakuru ati: “Mu gitondo nibwo nateze Coaster nerekeza i Kigali, Ngeze Nyabugogo ntega moto ingeza kuri NEC, banyakiriye neza cyane, banyakiriye neza rwose, gusa nagezeyo nsanga hari amakuru ntari mfite y’uko babanza kubibamenyesha mbere bakagushyira ku rutonde rwabo bakira uwo munsi.”

Uyu mubyeyi yakomeje agira ati: “Bandebye baravuga bati umuntu waje ahetse umwana ntitwamusubizayo, umwana wanjye yampesheje amahirwe rwose, urebye ni icyo cyonyine nari ntujuje ibindi bavivuye nta kibazo.”

Uwo mugore uvuga ko afite icyizere cyo kuzatorwa bitewe n’ubushobozi yiyumvamo, yatanze kandidatire ku mwanya wa Depite mu cyiciro cyihariye cy’abagore 24, ni umubyeyi ufite umugabo n’abana bane. Iki cyizere agishingira ku mashuri yize n’imirimo yakoze.

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc yavutse mu 1986, akaba yarize amashuri yisumbuye icyiciro cya mbere muri GS Buhuga, ishuri riherereye mu Karere ka Gakenke, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yiga muri Nôtre Dame d’Afrique ku Nyundo, aho yize imibare n’ubugenge (Mathématique et Pyhisique), ahakura bourse akomereza Kaminuza muri Tumba College and Technology, ariyo yahindutse IPRC Tumba.

Muri Tumba College and Technology, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), mu ishami rya Electronique et Communication, akomereza amashuri muri Mount Kenya University aho yize Imibare na Computer yiga no kubyigisha (Education).

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc nyuma yo gusoza amashuri ye yabaye umurezi mu bigo bitandukanye by’amashuri, aho kugeza ubu ari umurezi muri GS Butete.

Uyu mubyeyi watitije imbuga nkoranyambaga avuga ko kimwe mu byamuteye kuba yatanga Kandidature ye ku mwanya w’Umudepite, harimo imirimo itandukanye yakoreye leta, aho yanabaye muri Komite y’abanyeshuri ishinzwe uburinganire (gender) muri Tumba College and Technology.

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc yakoze no mu nzego z’ibanze, aho yabaye muri komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Burera mu gihe cy’imyaka itanu, yongera gutorerwa kuba mu nama Njyanama y’Akarere ka Burera.

Mu bindi Nyiramahirwe Jeanne d’Arc yakoze, avuga ko yagiriwe icyizere n’urubyiruko aba umunyamabanga w’urubyiruko muri FPR-Inkotanyi muri komite ku rwego rw’akarere.

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc avuga ko mu gihe azaba atowe, azafatanya n’abandi gukomeza ubukangurambaga mu gufasha abaturage kugenda neza mu murongo w’iterambere igihugu kibifuriza, no kubakorera ubuvuzizi bugamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo.


Spread the love