arton78838 1f61e
Utuntu n'utundi

Minisitiri Biruta yahishuye ikintu gikomeye abarwanya u Rwanda bibeshya

Spread the love

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta,mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hamwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko abashaka guhungabanya u Rwanda batazi imbaraga rufite.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi mu 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakomeje avuga ko abari inyuma y’uwo mugambi mubisha wo guhungabanya u Rwanda baterwa ipfunwe n’uruhare ibihugu byabo byagize muri Jenoside.

Ati:”Aba bose mujya mwumva ngo barashaka kuzahungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahindure Leta, ikintu bibeshyaho cyane ni ukwibwira ko u Rwanda rujegajega, ngo basunitse gato rwahungabana bigacika.”

Hari bamwe bakizirikiye muri ya ngengabitekerezo bibwira ko abanyarwanda bakirota bagaruye ikintu kimeze nk’interahamwe kuko bamwe muri bo barazifite muri ibyo bihugu.”

Yavuze ko intwaro barwana nayo batazi ari ubumwe n’ubwiyunge igihugu kimaze imyaka 30 cyubaka ariyo mpamvu ibyo bagerageza byose ntacyo bigeraho.

Minisitiri Biruta yagarutse kuri bamwe mu banyamakuru baherutse kwishyira hamwe ngo basebye ubuyobozi bw’u Rwanda, nyamara wakurikirana ugasanga bakoreshwa na Leta z’ibindi bihugu.

Ati “Iyo ubona abanyamakuru bageze kuri 30 bo mu bihugu birenga 10 bishyize hamwe ngo bagiye gutangaza inkuru zidasanzwe ku Rwanda, umugambi ni uguhungabanya u Rwanda. Ni uguhungabanya ya mitekerereze, ni uguhungabanya bya bindi tumaze kugeraho.”

Yagaragaje ko imwe mu mpamvu z’uyu mugambi ari ipfunwe bimwe mu bihugu by’amahanga bifite kubera uruhare byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kandi byubakiye ku ipfunwe bamwe baterwa n’amateka no kuba Jenoside yarashobotse mu Rwanda, igakorwa bareba ndetse bamwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakaba bafite ibyo babazwa ku birebana na Jenoside yabaye mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko iyo urebye neza usanga aba banyamakuru bafite ibihugu biri kubakoresha mu nyungu zabyo.

Ati “Buriya abanyamakuru benshi bakubwira ko ari abanyamakuru bigenga ariko kwigenga kwabo nibo bakuvuga gusa, benshi muri bo baba bafite leta zibasunika, zibakoresha, turabazi turamenyeranye.

Iyo ubakurikiranye neza usanga bamwe ari ba bandi bananiwe kugira icyo bakora kandi bafite ubushobozi kugira ngo Jenoside ihagarare, aho itangiriye ntibagire icyo bakora kugira ngo ihagarare, ni ba bandi bakomeje gukirana n’Umuryango w’Abibumbye bananiwe kuyita icyo iricyo ko ari Jenoside, abo bose nibo bariya.”

Src: umuryango


Spread the love