Noëlla Ayeganagato
Utuntu n'utundi

RDC: Kugirwa minisitire kwe bikomeje guteza impaka kubera amafoto ashotora abagabo yahoze ashyira ku mbuga nkoranyambaga: Amafoto

Spread the love

Nyuma y’itangazwa rya guverinoma nshya ya RDC, izina ryavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga n’irya madamu Noëlla Ayeganagato, wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko.

Uyu mugore biravugwa ko mbere y’uko ahabwa uyu mwanya, yahoze ashyira amashusho n’amafoto ashotorana ku mbuga nkoranyambaga.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira hanze amafoto agaragaza imiterere ye, imyambarire ikurura abagabo n’ibindi.

Ntibyaciriye aho kuko bamwe bavuze ko atari akwiriye kuba Minisitiri kuko atari intangarugero bagendeye kuri ayo mafoto n’amashusho.

Icyakora abandi bavuga ko buri wese agira ahashize hatari heza, bityo abantu bakwiye kumushyigikira bakava mu bihuha n’ahashize.

Madamu Ayeganagato yavutse ku ya 25 Ukuboza 1994 i Kinshasa, yiga amashuri bisanzwe nk’abandi ahoyabonye impamyabumenyi ya Leta mu bijyanye n’ubucuruzi mu kigo cy’ishuri rya Les Mickey, hanyuma abona impamyabumenyi ihanitse mu bumenyi bw’ubukungu muri Université Protestante au Congo.

Ubushake bwe bwa politiki bwatangiye mu 2018 yinjira muri Front des Indépendants Démocrates Chrétiens (FIDEC), ishyaka rya politiki rya Fifi Masuka, nyuma agirwa umuyobozi wungirije wa komini ya Ngaliema guhera mu 2022.

Ibinyamakuru byo muri RDC bivuga ko Ubwitange, ubutwari no gukunda igihugu aribyo byamuranze mu gihe yamaze kuri uyu mwanya.

Uyu mugore ukomoka mu ntara ya Bas-Uele, washinzwe minisiteri y’urubyiruko yashinze umuryango witwaa “ELAKA” mu 2019, ugamije gutera inkunga imfubyi n’abakobwa babyaye inda zitateganyijwe.

Nk’umugore wubatse kandi ufite abana, madamu Noëlla Ayeganagato, amaze imyaka isaga 10 ari umunyamuryango w’itorero ryitwa La Présence de Dieu.

gowwsvwwuaapnzh
Noëlla Ayeganagato

 

gowkuhgxyaai8y5
Noëlla Ayeganagato
govyot7wgaazd0z
Noëlla Ayeganagato
gowtdpsxyae0fga
Noëlla Ayeganagato

Spread the love