Donald trump yahamwe n'ibyaha
Utuntu n'utundi

Donald Trump yahamijwe ibyaha n’urukiko abafana be bakora agashya

Spread the love

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Amerika, yahamijwe ibyaha 34 akurikiranyweho bifitanye isano n’inyandiko mpimbano, ku mafaranga bivugwa ko yishyuye Stormy Daniels,ukina filimi z’urukozasoni.

Uyu mugore bigeze kuryamana kugira ngo atabivuga bikamubuza amahirwe yo gutsinda amatora mu 2016,amuha akayabo bivugwa ko ari $130,000.

Uyu ngo yahise akurikizaho gusibanganya ibimenyetso bigaragaza icyo ayo mafaranga yayasohoreye.

Nyuma y’iminsi ibiri abacamanza 12 b’i New York biherereye ngo banzure, basanze Trump ahamwa n’ibyo byaha byose bishingiye ku gutanga amafaranga yo gucecekesha umugore basambanye.

Igihano gishobora kubamo amande, igifungo gisubitse, cyangwa se no gukatirwa igifungo.

Ni urubanza n’umwanzuro bijya mu mateka ya Amerika. Aho Donald Trump abaye uwa mbere wahoze ari perezida wa Amerika – cyangwa uriho – uhamwe n’ibyaha mu rukiko, ndetse n’umukandida wa mbere w’ishyaka rikomeye ushaka kuba perezida yarahamwe n’ibyaha.

Biteganyijwe ko Urukiko ruzatangaza ibihano rwamufatiye ku wa 11 Nyakanga mu 2024.

Ibyaha 34 yahamijwe byose biri mu kiciro E cy’ibyaha muri Amerika, ikiciro cyo hasi cyane muri iyo leta. Buri cyaha gihanishwa igifungo cyo hejuru gishoboka cy’imyaka ine.

Hari impamvu nyinshi umucamanza mukuru ashobora kumukatira ibihano bito, zirimo imyaka ya Trump, kuba atarigeze akatirwa mbere, no kuba ibirego bitarimo icyaha cy’urugomo.

Ariko n’iyo yaba ari muri gereza ntibyamubuza kwiyamamaza. Itegekoshinga rya Amerika rishyiraho bimwe mu bisabwa abakandida perezida: bagomba kuba nibura bafite imyaka 35, “baravukiye” muri Amerika kandi barabaye muri Amerika nibura imyaka 14. Nta ngingo ibuza uwahamwe n’ibyaha kuba umukandida.

Trump, wise uyu mwanzuro “igisebo”, ni nkaho nta gushidikanya ko azajuririra uyu mwanzuro, igikorwa gishobora gufata amezi cyangwa no kurenza.

Ibi byose bivuze ko nyuma yo gukatirwa muri Nyakanga bisa n’ibidashoboka ko Trump azasohoka mu rukiko yambaye amapingu, kuko akomeza kwidegembya mu gihe yajuriye.

Donald Trump yavuze ko ’urubanza nyarwo ruzacibwa n’abaturage ku wa kabiri tariki 5 z’ukwa 11 [umunsi w’amatora].’

Kuba Trump yahamijwe ibyaha, byatumye abashyigikiye kandidatire ye bohereza ku bwinshi umusanzu wabo w’amadolari wo gushyigikira ibikorwa bye byo kwiyamamaza maze urubuga bayanyuzaho rurakwama.

Umuhungu we witwa Eric Trump ati ’Tariki 30 z’ukwa gatanu 2024 ishobora kuzajya yibukwa nk’umunsi Donald Trump yatsindiyeho amatora.’

Perezida Joe Biden we ati ’Uburyo bwo guheza Trump hanze y’ibiro bya Perezida wa USA ni bumwe rukumbi: ku gasanduku k’itora.’

Ikusanyabitekerezo rya Bloomberg na Morning Consult ryo mu ntangiriro z’uyu mwaka ryabonye ko 53% by’abatora muri leta ziba zidafite uruhande ziriho bashobora kudatora uyu mu Repubulikani mu gihe yahamwa n’ibyaha.

Irindi kusanyabitekerezo ryo muri uku kwezi ryakozwe na Quinnipiac University, ryerekanye ko 6% by’abashyigikiye Trump bashobora kutamutora – ibishobora kugira ingaruka muri uku guhatana gukomeye.


Spread the love