arton78858 427b8
Imyidagaduro Inkuru nyamukuru

Abandi bakinnyi babiri basezerewe mu mwiherero w’Amavubi basimbuzwa abavuye hanze

Spread the love

Umunyezamu Muhawenayo Gad wa Musanze FC na Dushimimana Olivier ukina asatira izamu anyuze ku mpande, bombi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi.

Aba bakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu nyuma y’abandi batanu baherukaga ari bo Iradukunda Siméon, Nsengiyumva Samuel, Niyongira Patience, Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsène.

Ikipe y’Igihugu yatangiye umwiherero ikoresha abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu, mu gihe abakina hanze biyongeramo umunsi ku wundi nyuma yo gusoza umwaka w’imikino muri za shampiyona bakinamo.

Aba basimbuwe n’Umunyezamu Maxime Wensess na Samuel Gueulette bakina hanze, bageze mu Ikipe y’Igihugu.

Abakinnyi bavuye hanze bari mu mwiherero ni Rubanguka Steve, Rwatubyaye Abdul, Ntwari Fiacre, Nshuti Innocent, Hakim Sahabo, Gitego Arthur na Sibomana Patrick bahageze kare ndetse banatangiye kumenyera gukorana imyitozo n’abandi.

Aba bakinnyi bazafasha u Rwanda gukina imikino ibiri y’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.


Spread the love