arton78861 0e351
Utuntu n'utundi

Dubai yakatiwe bamwe mu bo bareganwaga bagirwa abere

Spread the love

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, ibyaha yari akurikiranyweho byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimpano rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 Frw.

Rwahamije kandi Nkulikiyimfura Théopiste wari enjeniyeri, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimpano, rumuhanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Ku rundi ruhande abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Gasabo mu gihe Dubai yubakaga umudugudu w’Urukumbuzi barimo Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chrétien na Nyirabihogo Jeanne d’ Arc bagizwe abere ku cyaha cyo kuba ikitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Dubai yahamijwe.

Dubai na bagenzi be batawe muri yombi muri Mata 2023. Bamwe baje kurekurwa mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2023.

IVOMO:IGIHE


Spread the love