arton78856 a6ac0
Inkuru nyamukuru Utuntu n'utundi

M23 yemeje ko yakubise incuro ingabo za SADC inazambura imodoka z’intambara

Spread the love

Umutwe wa ARC/M23 watangaje ko wafashe imodoka eshatu z’ihuriro ry’ingabo zirimo iziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, SAMIDRC.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024 yatangaje ko ibi bitero byiciwemo abasivili 10, abandi benshi barakomereka, abandi bahunga ingo zabo, inzu zirasenywa, inka na zo ziricwa.

Kanyuka abinyujije mu itangazo yashyize kuri X, yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bahagobotse, basubiza inyuma ibi bitero yemeza ko byari biyobowe n’ingabo za SADC, basenya ibifaru bine byabo.

Yagize ati “ARC/AFC yagobotse nk’uko biri mu nshingano zayo zo kurinda abasivili, isubiza inyuma ihuriro ry’ingabo z’umwanzi nyuma yo gusenya imodoka zaryo z’intambara (APCs). Twanafashe APCs ebyiri z’umwanzi n’ikamyo ya IVECO.”

Ibi bitero by’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ya RDC bigamije kwisubiza ibice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru M23 yafashe kuva mu 2022. Gusa rinengwa gushyira intwaro mu nkambi z’impunzi zirimo iya Mugunga, M23 yemeza ko bishyira abasivili mu byago.


Spread the love