musemakweli 6214431717146517
Urukundo

Miss Sabine Mutabazi yateye imitoma ukomeye umukunzi we bamaze igihe bakundana

Spread the love

Sabine Mutabazi uri mu bakobwa bahabwaga amahirwe yo kwegukana Miss Rwanda 2022 ubu usigaye uba muri Canada yatomagije umukunzi we uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamaze igihe bakundana.

Inkuru y’urukundo rwa Sabine Mutabazi yatangiye kugarukwaho muri Mutarama 2023 icyo gihe aba bombi bari bahererekanije ku mbuga amagambo aryohereye.

Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024 ubwo Kevin Shafi Musemakweli yizihiza isabukuru, Mutabazi Sabine yamuzikiranye. Mu buryo bwe uyu mukobwa yatangiye abwira uyu musore ko icyo bafite gikomeye kandi cyahawe umugisha ari urukundo.

Amubwira ko yumva ari byiza kumugira iruhande rwe kandi yishimira ko ari umusore uzi gukora kandi w’umuhanga ubundi ashyira amarangamutima y’indani hanze.

Miss Sabine ati ”Umutima wawe uvugana n’uwanjye mu rurimi wumva. Kandi kugukunda ni nko kubaho mu buzima bwiza by’iteka.”

Iyi mitoma idasanzwe yayisoje yifuriza isabukuru n’umugisha uwo akunda Sabine abwira Musemakweli ati ”Umunsi mwiza w’amavuko rukundo rwanjye uko wampinduriye ubuzima ni ntagereranwa. Imana iguhe umugisha rukundo rwanjye. Ndagukunda.”

Sabine Mutabazi wamamaye mu marushanwa y’ubwiza ari mu myaka 21 avuka mu muryango w’abana 2 akaba ari we ntiyagize umugisha wo kurerwa n’ababyeyi bose.

Mama we yitabye Imana ariko Se yakomeje kumuba hafi aramukundwakaza.

Ni umwe mu bakobwa b’urufatiro muri Kigali Protocal aho ayobora ishami ryayo muri Canada akaba umwanditsi ndetse mu bintu ashyira imbere hari isengesho. Sabine Mutabazi yazirikanye Kevin Shafi Musemakweli umukunzi we wizihije isabukuru y’amavukoSabine yakomoje ku kuba umutima we wumva ururimi rw’uwo akunda urwo Imana yabahaye ikanaruha umugisha.


Spread the love