arton78853 1ae73
Utuntu n'utundi

Perezida wa Komisiyo y’amatora yibukije abatanze Kandidature ikintu gikomeye bagomba kwitondera

Spread the love

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa, yibukije abatanze kandidatire bifuza kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika n’Abadepite ko igihe cyo kwiyamamaza kitaragera.

Yabibukije gukurikiza amabwiriza agenga amatora ndetse n’amategeko y’Igihugu asanzwe.

Yagize ati: “Muri iki gihe turasaba abifuza kuba abakandida,kuko twabahaye amabwiriza.Turabamenyesha ko igikorwa cyo kwiyamamaza kitaragera.Nkuko nabisobanuye kizatangira tariki 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga.Bafite umwanya uhagije wo kwiyamamaza.Byaba byiza batishe amategeko,kuko bishe amategeko byabagiraho ingaruka kuko igihe cyose komisiyo y’amatora ibonye ko hari imyitwarire itariyo bishobora no kumukuza ku rutonde rw’abakandida.

Ni byiza kumva ko bakiriye ibyo basabwa,tuzabisuzuma,tuzabamenyesha abari ku rutonde ariko turabasaba ko bamenya ko igihugu gifite amategeko uretse aya tugenderaho y’amatora ariko hari n’ayandi rusange atanga umutuzo ku banyarwanda.”

Madamu Gasinzirwa yasabye n’abanyamakuru kwitwara neza muri iki gihe cy’amatora bakaba abanyamwuga,bakirinda kwamamaza abakandida igihe kitaragera.

Ati: “Turabasaba ko nabo bitwara neza kuko nabo bagengwa n’amategeko”.

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024 nibwo haratangira gusuzumwa ibyangombwa by’abakandida bifuza kwiyamamaza mu byiciro byombi by’amatora, maze tariki 14 Kamena 2024 hemezwe urutonde rwa burundu rwabo.

Igikorwa cyo kwakira kandidatire gisojwe NEC yakiriye ubusabe bw’abakandida 9 ku mwanya wa Perezida wa Repubulika barimo babiri batanzwe n’imitwe ya politiki ndetse n’abandi barindwi bigenga.

Abanyarwanda miliyoni icyenda n’ibihumbi bisaga 500 nibo bazatora barimo miliyoni ebyiri zizaba zitoye bwa mbere.


Spread the love