eb365c222d2a4cdeaa25412211d1bb43 7723211717059770
Ubuzima Utuntu n'utundi

Ubusobanuro bw’amazina y’abana agezweho atangizwa na “G”

Spread the love

Abamaze gukura bavuga ko izina umubyeyi aha umwana rishobora kumukurikirana mu mibereho ye kugeza avuye mu buzima bw’Isi, nyamara ni ngombwa kumenya amazina ajyanye n’igihe wita umwana.

Kera hari imyumvire ivuga ko izina ari irikujije, bityo ntibite ku busobanuro bw’izina rihabwa umwana, ariko abana bamara gukura bagaterwa ipfunwe n’uko biswe, abandi bikabagora guhindura ayo bashaka kwitwa.

Dore amazina yatangajwe agezweho atangizwa n’ingombajwi “G” n’ubusobanuro bwayo butangaje:

1. Griva

Iizna rya “Griva” ni izina ritangaje mu busobanuro rihabwa abakobwa, rivuga ku buririmbyi. Iri zina risobanute umwana w’umukobwa ufite ijosi ryiza rigororotse ribereye kuririmba.

Nk’uko bivugwa ko umwana wiswe neza akurana ibyiringiro byo kwisanisha n’izina rye, iri zina rigaragaza ubwiza bw’ijosi ry’umwana ariko n’imikoreshereze yaryo mu buhanzi bw’indirimbo.

2. Gitisha

Gitisha ni izina ryiza ku muryango ukunze kubonekamo abahanzi. Iri zina risobanura amajwi arindwi y’indirimbo. Na none rigaruka ku bukirebuva mu muziki w’umwuga.

3. Garvik

Risobanura kwigirira icyizere, gusobanuka mu mikorere, kuba imbonera mu myitwarire, kuba umunyamahoro no kwiyitaho. Iri zina ribereye umuntu wiyumvamo inshingano yo kuba ingirakamaro mu bandi, ndetse akigirira icyizere ko ashoboye.

4. Grahati

Iri zina rigaragaza umunyamahirwe rigasobanura umunyamafaranga udafite aho yahurira n’ubukene. Nk’uko bisobanurwa, iri zina rirahagije ngo ritume uwariswe akora cyane ashaka kwibeshaho, no gufatirana amahirwe abona mu buzima ayabyaza umusaruro.

5. Gul

Iri zina nti risanzwe kuko risobanura ururabo rw’agaciro. Risobanura umugisha, ibyiza, ubutunzi no kwakira iby’agaciro. Igihe umuryango wibarutse umwana ndetse bakumva baihiriwe n’ibyo byiza babonye iri zina ni igisobanuro cy’imbamutima zabo.

6. Giva

Iri zina ryakoreshwa n’abantu bakunda ibyaremwe karemano nk’imisozi myiza, ibibaya bidasanzwe, inzuzi n’ibindi. Iri zina risobanura ahantu heza cyane, ndetse rigasobanura umuntu udasanzwe uteye mu buryo bwiza bwihariye.

7. Galen

Iri zina risobanuye icyomoro. Bavuga ko iri zina rifite ubusobanuro bwiza bwinshi burimo kuba umuntu yaba umuhanga mu guhitamo neza, n’umuntu udasamara mu buzima bwe.

Iri zina risobanura kandi umunyamahoro kandi akayatanga, no kuba umujyana mwiza w’abantu.

8. Grahita

Grahita ni izizna ry’igitangaza rihabwa umwana wifuza ko azaba inyenyeri yakira abandi. Nk’uko bitangazwa iri zina ryakuwe mu nyenyeri, rigasobanura umuntu ugira umwihariko mu guhitamo neza, ndetse no kubaho mu mwihariko wawe.

Hari amazina menshi ashobora gutanga icyizere ku mwana no gutuma yiyumva neza, ariko kandi asobanura ibintu bizima. Ni byiza guhitamo neza izina ry’umwana azaterwa ishena naryo igihe yakuze.

Sorce:Timesofindia.com


Spread the love