1717304322378 3025981717304384
Imyidagaduro

Hafunzwe abafana basaga 50 ku mukino wa nyuma wa EUFA Champions League wahuje Real Madrid na Borussia Dortmund

Spread the love

Abafana barenga 50 baraye bafungiwe ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuzaga Real Madrid na Borussia Dortmund bazize guteza akavuyo bashaka kwinjira muri sitade ku ngufu.

Ni mu mukino wabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu Saa saa tatu z’ijoro ubera kuri Wembley Stadium yo mu gihugu cy’u Bwongereza ukaba warangiye Real Madrid ariyo yegukanye igikombe cya 15 mu mateka yayo itsinze Borussia Dortmund ibitego 2-0.

Uyu mukino kandi wari utegerejwe n’abenshi haba ku bashakaga kuwurebera kuri za televiziyo ndetse n’abashakaga kujya kuwureba kuri sitade.

Abafana bari benshi cyane inyuma ya Wembley Stadium nk’uko byari byanagaragaye mu mashusho mbere y’uko umukino utangira gusa byaje kurangira hari abateje akavuyo basunika abashinzwe kugenzura amatike ndetse n’abashinzwe umutekano bashaka kwinjira muri sitade.

Ibi nibyo byatumye hari abafana 53 batawe muri yombi na Polisi, ibyo kureba umupira bari bagiyemo birangirira muri gereza nk’uko Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza,The Sun cyabyanditse.

Nubwo habeyo aka kavuyo ariko umutekano wari wakajijwe kuri uyu mukino kuko hari aba police barenga ibihumbi 2 ndetse hari hanakoreshejwe arenga miliyoni 5 z’Amayero mu gucunga umutekano gusa byarangiye akavuyo kabaye ibyabaye kuri iyi sitade muri 2020 ubwo hakinirwaga umukino wa nyuma wa Euro n’ubundi byisubiramo.


Spread the love