adf nalu 735x400
Utuntu n'utundi

RDC: Abantu benshi bishwe bunyamaswa muri Kivu y’amajyaruguru

Spread the love

Abantu benshi bishwe n’abarwanyi ba ADF, mu bice byo muri teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Abishwe ni abantu barenga icumi na batandatu, bakaba bishwe n’inyeshamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Aya makuru avuga ko aba bantu bishwe ku itariki ya 04 Kamena 2024, ngo bakaba barishwe kubera ko aka gace biciwemo kari katakigenzurwa n’abasirikare ba FARDC ahubwo ko kari gasigayemo abapolisi babiri gusa, nk’uko sosiyete sivile yabitangaje.

Aya makuru yatanzwe na sosiyete sivile akomeza avuga ko imirambo y’abishwe yabonetse mu gitondo cyo ku itariki ya 05 Kamena 2024, ariko ngo hari n’abandi benshi baburiwe irengero.

Ubuyobozi bwasobanuye ko aba bagizi ba nabi banasize batwitse inzu enye z’abaturage. Ibi ngo bikaba byabereye neza mu gace kitwa Masasu ko muri iyi teritware ya Beni.

Umuyobozi wo muri aka gace, Fabien Kakule Viriro, yatangarije ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters ko umutwe wa ADF ari wo wagabye iki gitero.

Yagize ati: “Tuzi ko ADF ari yo yagabye iki gitero. Abaturage babonye abarwanyi bawo bavuye muri aka gace, baraza bica abasivile.”

Muri teritware ya Beni isanzwe ikoreramo ingabo za FARDC n’iza Uganda ziri mu bikorwa byo ku rwanya ADF kuva mu mpera z’umwaka wa 2021.

Nubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeza ko zirinze umutekano w’abaturage muri ibi bice, ariko ntibibuza ko umwanzi abaca mu rihumye, akagaba ibitero by’iterabwoba mu basivile, bikarangira bihitanye benshi.


Spread the love