fecondation definition msnffhon0epd5wy0bma0zvd0tfj6su3q1khut 4532911558466221
Inkuru nyamukuru Ubuzima

Dore uburyo bworoshye wakoresha ukabyara umuhungu cyangwa umukobwa bitewe n’uko ubyifuza

Spread the love

Ntukwiye guhangayika kuko utabyaye umukobwa cyangwa se umuhungu kandi umwifuza kuko hari uburyo bworoshye wakoresha bigatuma ubyara umuhungu cyangwa umukobwa bitewe n’uko ubyifuza.

Ibintu mushobora gukora kugira ngo mubyare umwana w’igitsina mwifuza

Nk’ uko bitangazwa na Magicmaman.com, bavuga ko abahanga mu by’ubuzima , icyo bagenderaho bagena igitsina umuntu azabyara ngo ni uko intanga y’umugabo izavamo umukobwa itinda gupfa (imara amasaha 24-72) ariko ikagenda buhoro, mu gihe intanga y’umugabo izavamo umuhungu bavuga ngo irihuta, ariko n’ubwo yihuta igapfa vuba (imara amasaha 24-48).

Intanga ngore X zigenda gahoro kandi zikamara igihe kirekire mu myanya myibarukiro y’umugore naho, intanga ngabo Y zirihuta ariko zikamara igihe gito kandi zigapfa vuba mu gihe zamaze kugera mu myanya myibarukiro y’umugore.

Tugendeye kuri ibi rero, dore icyo wakora:

Ugomba kuba uzi umunsi wawe nyawo w’uburumbuke (ovulation)

Uramutse ushatse kubyara Umuhungu:

Ni ukuvuga umunsi intanga yawe irekurirwaho. Hanyuma, ukitegura ukamara iminsi nk’itatu utabonana n’umugabo mbere y’uko iyi ntanga irekurwa.


Yarekurwa nk’uyu munsi, noneho nk’ejo bukeye bwaho akaba aribwo ukora imibona1no mpuzabitsi1na. Icyo gihe iyi ntanga yararekuwe isanga mu mubiri wawe nta ntanga ngabo zihari zitegereje kuko utaherukaga gukora imibona1no mpuzabitsi1na.

Hanyuma ukoze imibona1no, izinjiye zigasiganwa, maze za zindi zizavamo abahungu zihuta cyane zigatanga izizavamo umukobwa kugera kuri ya ntanga ngore yarangije kurekurwa, ni uko imwe muri izo iba ifatanye na ya ntanga ngore, biba bikoze igi rizavamo umwana w’umuhungu.

Uramutse ushatse kubyara umukobwa:

Iki gihe noneho utangira gukora imibona1no mpuzabitsi1na mbere y’uko intanga yawe irekurwa. Kubera ko intanga z’abakobwa n’ubwo zigenda buhoro ariko zitinda gupfa, zishobora kumara amasaha 24-72, icyo gihe hasigaye nk’iminsi ibiri ngo intanga yawe irekurwe, cyangwa se ngo ugere ku munsi wa ovulation, wahagarika gukora imibona1no kugeza igihe iminsi yawe y’uburumbuke izarangirira.

Imiririre (regime alimentaire) :

Dore ibiryo abifuza kubyara umukobwa bagomba kwibandaho :

Kurya ibiryo birimo imyunyu ngugu ya Calisiyumu na magnesium kandi bitarimo umunyu dusanzwe dukoresha wo mu gikoni

Kurya byibuze garama 130 z’inyama buri munsi,

Ibinyampeke, nk ibigori, ingano, imigati, n’ibindi,

Amata, amazi (eau minerale),

Abifuza kubyara umuhungu

bifuza kubyara umuhungu muri rusange bo bagomba kurya ibiryo birimo umunyu ndetse bakirinda kunywa amata.

Umwanzuro:

Impuguke zagaragaje ko, gufata ifunguro nk’iri amezi atandatu mbere yo gusama, ubifatikanyije na kuriya kumenya umunsi w’irekurwa ry’intanga n’igihe wakorera imibonano ukurikije igitsina wifuza gusama, ngo byakongereraho amahirwe 95% yo kuba wasama igitsina wifuza.


Spread the love