6f42cda8867198ba7217fc32b24017
Imyidagaduro

Byabanje kugorana: ibitaravuzwe ku igenda rya Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman wakiniraga APR FC

Spread the love

Bidasubirwaho umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yamaze gusinyira Al Hilal Benghazi yo muri Libya agurishijweyo na APR FC, ibintu byabanje kugorana.

Shiboub yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, aho yari yayigezemo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2023-24 asinya imyaka ibiri. Amakuru avuva ko yari yahawe ibihumbi 70 by’amadorali n’umushahara w’amadorali 5500.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo yegereye ubuyobozi bwa APR FC ababwira ko ashaka kugenda yabonye ikipe muri Libya yemera kumuha ibyo yifuza kandi ko byamufasha na we kuba hafi y’umuryango we cyane ko no mu byo ikipe yamwemereye harimo ibirebana n’umuryango (kubera intambara iri muri Sudani y’Epfo, umuryango we wimukiye muri Libya).

APR FC yari igifite mu mibare uyu mukinnyi, yamubwiye ko yiteguye kumurekura ariko atagendera ubuntu.

Yaragiye yumvikana na Al Hilal Benghazi aza kugaruka mu Rwanda ariko ibiganiro byasaga n’ibyagoranye kuko amafaranga yashakaga kwishyura APR FC itayakozwaga.

APR FC yagiye muri CECAFA Kagame Cup i Dar es Salaam, Shiboub asigara i Kigali ariko na we nyuma yaje kuyisangayo yamaze kwiyakira ko azayigumamo kuko bari bananiwe kumvikana.

Uyu mukinnyi yanakinnye umukino usoza itsinda C muri CECAFA Kagame Cup wo APR FC yanganyijemo na Villa SC yo muri Uganda 1-1.

Ubundi mu masezerano ye na APR FC harimo ko ikipe izamwifuza igomba kwishyura iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibihumbi 150 by’amadorali.

Shiboub we akaba yaregereye APR ayibwira ko amafaranga yaboneka ari ibihumbi 80 by’amadorali gusa, APR imubwira ko munsi y’ibihumbi 100 bitakunda ubwo yategereza agasoza amasezerano ye.

Ni bwo uyu mukinnyi na we yafashe umwanzuro wo kugaruka mu bandi atangira kwitegurana na bo umwaka w’imikino wa 2024-25, gusa ni nako yakomezaga kwinginga ubuyobozi bwa APR FC. APR FC yaje kumubera imfura yemera gufata ibihumbi 80 by’amadorali na we ahita yerekeza muri Al Hilal Benghazi yo muri Libya.


Spread the love