Queen avuga ko ubwo yari afite imyaka 13 yahuye n’umusore ubwo yavaga ku ishuri amuha amafaranga 1000 ubundi amusaba ko yajya kumwereka aho aba. Ubwo bageraga mu rugo yamunywesheje ku nzoga yari afite birangira amusambanyije.
Queen avuga ko ubwo yari umwana muto Se yaje kwitaba Imana bituma ubuzima bwabo butangira kugorana biza gutuma nyina afata umwanzuro wo kohereza abana mu bavandimwe ngo bamufashe kubarera.
Queen yaje koherezwa kwa nyirarume wabaga i Kigali ndetse anahakomereza amashuri. Ku myaka 13 ubwo yavaga ku ishuri, yahuye n’umusore aramusuhuza amubaza amakuru, arangije amuhereza amafaranga 1000. Nyuma gato yamubwiye ko yamuherekeza akamwereka aho aba. Icyo gihe uwo musore ngo yari afite agacupa k’amazi karimo ibintu yari arimo kunywa.
Umusore yaramuherekeje bajyana mu rugo, bageze mu rugo yatangiye kumunywesha kuri ibyo bintu, Queen ngo yahise asinzira aza gukangurwa na nyirarume atashye nijoro.
Ngo yamusabye guhaguruka biramunaniye, amubwira guhagarara ku kaguru kamwe nabwo biramunanira. Nyirarume yahise amukubita urushyi rukomeye cyane abona imiriro iratse. Ngo yahise amujyana mu dushe amusaba gukuramo ikariso akareba ko batamusambanyije asanga byabaye. uyu nyirarume yarongeye amukubita urundi rushyi rukomeye.
Queen akomeza avuga ko nyuma y’ibi ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe gusa nyuma y’amezi make nyirarume yaje kumuhamagara mu cyumba cye amusaba kumushimira mu mugongo biza kurangira na we amusambanyije ndetse we abigara akamenyero.
Nyuma Queen yaje kurwara mu nda n’uko nyirarume amujyana kwa muganga mu kumupima bamubwira ko atwite. Nyirarume yarirakaje cyane, aramutuka ariko birangiye barataha. Ngo yari yaramubwiye ko nabivuga azamwica.
Nyuma yo kumenya ko atwite, nyirarume yatangiye kumutoteza ndetse atangira kumubwira ko akwiriye gusubira iwabo aho kugirango azabyarire aho. Aho gutaha iwabo Qeen yafashe umwanzuro wo kumucika ajya ku mugore w’umupasiteri w’aho yasengeraga dore ko yari no muri korari. Gusa nyuma y’iminsi ibiri uyu mupasiteri yamusabye ko yataha agasubira mu rugo.
Queen avuga ko uwo munsi bwarinze bumwiriraho yayobewe aho yerekeza. Ngo haje kuza umugabo ucumbagira aramuganiriza nyuma yo kumva ibye amusaba ko yaza akajya kumucumbikira. Mu kugera aho yavugaga kumucumbikira yasanze ari umuzamu ku ishansiye, n’uko nawe iryo joro aramusambanya,
Bwakeye Queen yafashe umwanzuro kujya gushaka umukbowa wahoze akorera nyirarume. Ku bw’amahirwe yaje kumubona amutekerereza ibye n’uko amugirira impuhwe amwemerera ko yaza bakabana. Gusa yaje gusanga uyu mukobwa acyura abagabo ku buryo ngo iyo bazaga yasabaga uyu Queen kuba agiye hanze n’uko akaza kugaruka kuryama barangije ibyo bakora.
Aha yaje kuzahava ajya kwikodeshereza akazu mu mafaranga yari yakuye kwa Nyirarume ubwo yasubiragayo gufata imyenda ye. Aha ni naho yaje gutekereza kujya gushaka umusore wamuhohoteye bwa mbere. Yaje kumubona n’uko amubwira uko byamugendekeye n’uko atakibana na Nyirarume.
Uyu musore yamusabye kumwereka aho asigaye atuye n’uko baratahana. Kuva icyo gihe Queen avuga ko bahise babana nk’umugore n’umugabo ariko bakabwira abaturanyi ko ari mushiki we afasha.
Nyuma Queen ngo yaje gufata indangamuntu ndetse bimuka aho bari batuye maze batangira kubana nk’umugore n’umugabo kumugaragaro. Nyuma yo kubyarana umwana wa Gatatu, ni bwo Queen yatangiye kuvumbura ingeso z’umugabo we watangiye kujya anazana abagore mu rugo rwabo bagasambana yarangiza akamubwira uko byari bimeze.
Nyuma y’ubuzima bukomeye bw’amakimbirane no kutumvina bwamaze igihe kirekire, ngo umugabo yaje gufata utwe aragenda kugeza ubu, Queen akaba avuga ko hashize imyaka 7 ntawe umuca iryera.
Nyirarume we ngo ntakiba mu Rwanda gusa ngo ntiyigeze na rimwe agaragaza kwicuza ku bibi yamukoreye ahubwo ngo nyuma yaje kumwandikira nyuma yo kumenya ko yatanze ubuhamya amubaza niba atarumvaga biryoshye.
KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BWOSE