robertino
Imyidagaduro

Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza mushya

Spread the love

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bakunze kwita Robertinho kuyibera umutoza mukuru mu gihe cy’umwaka umwe.

Amakuru InyaRwanda yamenye avuga ko Rayon Sports yamaze kumvikana na Robertinho kuyibera umutoza mukuru mu gihe cy’umwaka w’imikino wa 2024-25.

Uyu mutoza wavutse mu 1960, yari amaze iminsi ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports iri gushaka umutoza mukuru nubwo yatangiye imyitozo.

Uyu mugabo w’imyaka 64 niwe uheruka guhesha Rayon Sports Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019. Si ibyo gusa kuko ni nawe wayigejeje muri ¼ cya CAF Confederation Cup igasezererwa na Enyimba yo muri Nigeria. Kuva yava mu Rwanda, Robertinho ntiyahwemye kugaragaza ko akunda Kigali ndetse byumwihariko yakwishimira gusubira muri Gikundiro.

Nyuma ya Rayon Sports, Robertinho yatoje amakipe nka Vipers SC yo muri Uganda yahesheje Igikombe cya Shampiyona, Gor Mahia yo muri Kenya yamazemo amezi abiri gusa ndetse na Simba SC yo muri Tanzania ari nayo aherukamo.

Biteganyijwe ko uyu mugabo azizanira Umutoza Wungirije uziyongera kuri Lebista Ayabonga uzakomeza kuba umutoza wongera imbaraga ndetse na Mazimpaka André wagizwe umutoza w’abanyezamu ndetse Robertinho yanatoje.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, aho yaraye inganyije na Gorilla FC mu mukino wa gicuti wabereye i Nyamirambo, ndetse iyi kipe ikaba yamaze gutangaza ko kuri Rayon Day izacakirana na AZAM FC yo muri Tanzania.


Spread the love