donald trump
Utuntu n'utundi

Joe Biden yikuye mu matora bituma Donald Trump amunnyega bikomeye

Spread the love

Trump wari uhanganye na Perezida Biden mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamwihenuyeho bikomeye nyuma yo kubona ko yahagaritse ibyo kwiyamamaza akabiharira Visi Perezida Kamala Harris.

Nk’ibisanzwe, ni kenshi Donald Trump akunze gukozanyaho na Perezida Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko yari amaze iminsi amunenga mu ruhame mu bikorwa bamazemo iminsi byo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Mu ijoro rya cyeye ni bwo Perezida Biden w’imyaka 81 wari umaze iminsi asabwa ko yahagarika ibyo kwiyamamaza, yashyize atangaza ko yakuyemo ake karenge ku mpamvu nyinshi zirimo n’iz’ubuzima bwe, ndetse avuga ko iki cyemezo kitoroshye yagifashe mu rwego rw’inyungu z’abanyamerika muri rusange. Yaboneyeho kandi asaba ko Visi Perezida Kamala Harris yamusimbura akiyamamariza ku mwanya wa Perezida.

Donald Trump bari bahanganye yabisamiye hejuru agaragaza ko bimushimishije, gusa afata n’umwanya wo kwihenura kuri Biden amwita ’umunyantege nke utari ukwiriye kuyobora Amerika’. Mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga yashinze rwitwa ’Truth Social’, yibasiye Biden.

Trump yihenuye kuri Biden avuga ko nta mbaraga afite zo kuyobora kandi ko nta n’izo yigeze agira kuva na mbere

Yagize ati: ’’Joe Biden unaniwe ntabwo yari aberanye no kwiyamamariza kuba Perezida kandi rwose ntabwo afite ububasha bwo gukora, kandi nta n’ubwo yigeze abugira! Yabonye uyu mwanya kubera ibinyoma, amakuru y’ibinyoma, atanasohoka mu nzu. Abikesha abo bose bamuri iruhande barimo Abadogiteri n’Itangazamakuru bamushyigikiraga kandi babizi ko atabashije kuba Perezida’’.

Donald Trump wabaye Perezida wa 45 w’iki gihugu uri no gushaka amajwi yamusubiza muri White House, yakomeje yibasira Biden agira ati: ’’Noneho murebe akaga yazanye mu gihugu cyacu, abimukira za miliyoni buzuye ku mipaka barimo abari imfungwa, abafite ibibazo byo mu mutwe, n’ibyihebe.

Tuzababara cyane kubera ibyo yakoze ari Perezida ariko ndabasezeranya ko tuzabaka ibyo yasenye dukosore amakosa yakoze twongere tugire Amerika igikomerezwa’’.


Spread the love