arton79457 235b0
Inkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

Perezida Museveni yaburiye urubyiruko rwa Uganda rushaka kwigana abanya-Kenya ko ruri gukina n’umuriro

Spread the love

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yaburiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ruteganya gukorera imyigaragambyo mu mujyi wa Kampala, aruteguza ingamba zikakaye.

Museveni yatanze uwo muburo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye.

Yagize ati: “Abantu bamwe barimo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bafatanyije n’abanyamahanga, barateganya guteza imvururu biciye mu rugomo n’imyigaragambyo itemewe n’amategeko. Ibyo bikorwa nibikomeza, izindi ngamba zishobora gufatwa”.

Perezida Museveni yaburiye urubyiruko rwo muri Uganda mu gihe ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga i Kampala hateganyijwe imyigaragambyo yiswe iyo kwamagana ruswa ivugwa mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Ni imyigaragambyo Polisi ya Uganda yatangaje nk’itemewe, inateguza abazayijyamo ingamba zikakaye.

Mu rwego rwo gukumira iyi myigaragambyo kandi kuva kuri uyu wa Mbere inzego z’umutekano za Uganda zagose ibiro by’ishyaka NUP rya Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’igihe ahamagarira urubyiruko kwigaragambya.

Urubyiruko rw’abanya-Uganda ku rundi ruhande ruvuga ko rubangamiwe na ruswa ivugwa muri Guverinoma ya Uganda ituma mu gihugu haba imitangire mibi ya serivisi.

Urubyiruko rwo muri Uganda rurateganya kwigaragambya nyuma y’iminsi mike bagenzi babo bo muri Kenya na bo bakoze imyigaragambyo ikomeye.

Ni imyigaragambyo yasize Perezida William Ruto yemeye guca bugufi, afata ingamba zirimo no kwirukana ba Minisitiri bari bagize Guverinoma y’igihugu cye.

Museveni ku rundi ruhande we yavuze ko “imyigaragambyo n’imvururu zidahwitse ntabwo bizihanganirwa”.

Yunzemo ati: “Aba bantu si ba ntamakemwa ndetse ntibita ku bantu, ikindi bagomba kwisuzuma ubwabo. Ibitari ibyo nta yandi mahitamo tuzagira uretse kubasuzuma. Uramutse wigaragambirije ahantu nka Kampala, abantu bagurisha ibicuruzwa byabo ku muhanda, ese uzakandagira kubicuruzwa by’abantu? Waba urimo gukina. Ntihakagire ugira ibitekerezo nk’ibyo mu mutwe we.”

Museveni yagiriye inama abifuza kwigaragambya kubera ruswa kuvugana na Col. Edith Nakalema ukuriye taskforce ishinzwe kurwanya ruswa, mu rwego rwo kwirinda guhagarika ubuzima muri Kampala.

source ; bwiza


Spread the love