screenshot 20230923 0923202
Inkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

Perezida Ndayishimiye yifatiye ku gahanga Abarundi birirwa bapfusha ubusa interineti bandikirana za Cherie na Chouchou

Spread the love

Perezida w’u Burundi Varisito Ndayishimiye yikomye abaturage be bandikirana ubutumwa bugufi bwa “Cherie na Chouchou” kuri telefone zigezweho (Smart Phones) avuga ko ku bwe zikwiriye kumeneka kuko iyo internet iba ipfa ubusa.

Ibi umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabigarutseho ubwo yasuraga abaturage maze akabatera igiparu cy’uko amaze gukataza mu bumenyi acyesha internet n’ubwo igenda nk’akanyamasyo mu gihugu cye.

Ndayishimiye yavuze ko telefone ari ishuri rikomeye kuko mbere yo guhengeka umusaya abanza kwegura “Smart Phone” ye maze si ukwiga kakahava.

Yasabye abaturage gukoresha telefone biyungura ubumenyi aho kwirirwa muri za ‘Cherie je t’aime’ no kubazanya aho umwe aherereye.

Ati “Amatelefone mufite muyakoreshe basha, muyakoresha mwandika ubu ‘messages’, Je t’aime, Cherie urihe ? aho ayo ma ‘Mega’ mwayakoresheje mu kwiga.”

Ndayishimiye avuga ko hari urubyiruko rwamubwiye ko ibikorwa by’iterambere rugezeho rubikesha internet.

Ati “Ubworozi bw’inkwavu uwabutangiye yabyigiye kuri internet, none mukagira ibitelefone ni ibya Cherie, Chouchou zatuma zimeneka. Itelefone ni ishuri.”

Yakomeje agira ati “Njyewe igihe cyose ntarasinzira, njye ngorwa n’ibitotsi kabisa, njyewe nguma niga kuri internet”.

Gusa avuga ko aho mu Burundi bavangirwa n’abafite ibigo by’itumanaho yita “Abaswayili” kuko bamubeshya ko mu gihugu hose hari internet ariko akava i Gitega akagera mu Ruyigi atabonye ihuzanzira (network).

Ati ” Njyewe mperutse guhinyuza umwe, njyewe nagezeho ngura na ‘Router’ nyishyira mu modoka kugira ngende nkora neza muri internet nkabura ‘reseaux’ nti wibaza ko ntabizi ? nti ngwino nawe tujyane unyereke reseaux”.

Ndayishimiye avuga ko iyo aba ari Minisitiri w’Itumanaho yakabaye afata abo bayobozi b’ibibigo by’itumanaho binyunyuza abaturage akabajyana mu nkengero za Bujumbura akabasaba gutelefona, babura ‘network’ agahita abirukana.

N’ubwo ngo internet mu Burundi igenda biguru ntege, Perezida Ndayishimiye avuga ko bitakiri ngombwa ko yirirwa yicaye mu biro kubera “Smart Phone” yibitseho afata nk’ibiro agendana, aho ageze ngo arakora ndetse akaniga.

source ; umuseke


Spread the love