Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende (Monkeypox) imaze iminsi ivugwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yatangaje ko nubwo atari indwara ifite ubukana bukabije ariko abantu bagomba kuyirinda bakaraba intoki kenshi no kutajya ahari abayanduye cyangwa kubonana na bo.
Yabwiye RBA ko ababonetse ari umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34.
Ati “Abarwayi bose twasanze barakunze kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye.”
Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara:
Gushesha ibiheri biryaryata mu maso, ku myanya ndangagitsina, ku biganza no ku maguru.
Umuriro mwinshi, amasazi (ibiturugunyu biza ku mubiri), umunaniro ukabije, kuribwa mu ngingo no kuribwa umutwe.
Indwara ya MPOX ikunze kugaragara mu bihugu by’ibituranyi nko muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo no mu Burundi aho yagaragaye ku bantu batatu mu gihe gishize.
Kuyirinda birashoboka!
Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyashishikarije gufata ingamba mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara zirimo kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsinda n’umuntu ufite bimenyetso byayo, gukomeza kugira umuco wo gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune, n’ibindi.
Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko Monkey Pox yakomotse ku nkende no ku zindi nyamabere zirimo imbeba.
Mpox yagaragaye ku ncuro ya mbere mu nyamaswa zo mu mashyamba yo mu bihugu byo muri Afurika yo hagati, aho umuntu wa mbere yayanduye mu 1970 yari muri RDC. Ahandi yagaragaye ni mu bihugu nka Cameroon, Nigeria, Sudani, Sierra Leone, Benin, Gabon, Ivory Cost n’ahandi.
Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyo ndwara. Umugabane wa Afurika niwo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe abo yahitanye ari 445.
Mu Rwanda hadutse indwara y’ubushita bw’inkende