44182366 935276706657964 7045813803782504448 n
Urukundo

Uko narongowe n’umumotari ampaye lifuti

Spread the love

Ubwo nari mu nzira nerekeza kuri gare ya Kabuga ngomba gutaha mu Gatsata, nibwo haguye imvura nyinshi.

Imvura yaguye mu masaha mabi y’umugoroba kandi amafaranga nari mfite rwose yari make, narugamye ariko ku rubaraza nari nugamyeho hari umumotari na we wari uhari.

Imvura yakomeje kugwa, ku buryo twamaze nk’amasaga arenga abiri tuganira byinshi, ni umusore mukuru uganira ukumva ko nta kujagarara bya cyana bimurimo.

Ubwo rero imvura yakomeje kugwa kuko yaje guhita nyuma ya saa tatu n’igice.

Kubera uburyo twari twaganiriye umusore yageze aho arambwira ati ’N’ubundi twaruhanye reka tube twiyicariye hano hirya twisangirire aga fanta igihe ihitira ndakugeza mu rugo nta kibazo”.

Twarasangiye noneho turushaho kuganira kuko nanjye numvaga ntangiye kumwishimira cyane nk’umuntu nabonaga na we amfitiye impuhwe. Ubwo imvura yahitaga bwari bwije pe, yemeye kumpa lifuti akangeza mu rugo, ariko kubera urugendo rurerure rurimo nkumva ntabyemera neza.

Twaragiye angeza ku muryango neza iwanjye, sha rwose bitewe n’uburyo na we yari yanyitayeho, twageze muri karitiye nanjye numva umutima untegetse kumwakira ku bw’amahirwe arabyemera, mu rugo umukozi yari yatetse, turasangira mutumirira n’icyo kunywa kuri butiki.

Rwose twarasangiye noneho burya umubiri ntiwamenya ibyawo, rwose ntababeshye nisanze muryamye mu gituza aho mu ntebe, amaherezo ibyishimo tubisoreza mu buriri.

Byageze mu masaha y’igicuku arataha ariko ibikorwa byakozwe kandi twese tubyishimye, ntabwo yamfashe ku ngufu ahubwo twabikoze tubishaka. Bwarakeye nkibaza ibyambayeho nkumva mfite isoni n’ikimwaro, nibaza ukuntu naryamanye n’umugabo tumenyanye ako kanya.

Kuva uwo munsi, uyu musore twabaye inshuti, arimo kunyitaho bidasanzwe ambwira ko yankunze cyane. Kubera ko namutekerereza uko mbayeho, n’uburyo umugabo wanjye tubana tutarasezeranye, akaba atanaba mu rugo igihe cyose.

Umusore yambwiye ko yubatse mu nkengero z’umujyi yagiye no kuhanyereka ubu akaba anansaba ko twakwibanira, tugahita tunakora ubukwe, tukanasezerana imbere y’amategeko no mu idini.

Mungire inama, ese umugabo nari mfite namureka, rwose bitewe n’akazi ke katanamukundira kumba hafi hari igihe numva nashaka undi kuko simba nizeye ko na we atanca inyuma, ariko na none nabitekerezaho nkumva ntibyoroshye. Aho tuba turakodesha, umugabo ntidusezeranye, rimwe na rimwe njya nkeka ko azanta nkibeshyaho.


Spread the love