216effde652138fbc35937ea31ca36
Imyidagaduro

Muhire Kevin yavuze kuri Robertinho bandikanye amateka muri Rayon Sports

Spread the love

Muhire Kevin yavuze ko Robertinho ari umutoza mwiza uzi kubana n’abakinnyi uzafasha iyi kipe.

Ni nyuma y’uko ejo hashize ari bwo yongereye amasezerano y’umwaka umwe akinira Rayon Sports akaba ari nabwo n’umutoza Robertinho na we yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wa Gikundiro.

Yagarutse muri iyi kipe asangamo Muhire Kevin bandikanye amateka bagera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup 2018 akaba ari na we batwaranye igikombe cya shampiyona ya 2018-19 Rayon Sports iheruka.

Muhire Kevin yavuze ko yishimiye uyu mutoza kuko ari umutoza mwiza uzi no kubana neza n’abakinnyi.

Ati “Ndishimye uyu munsi twasinyiye rimwe twese navuga ko ari iby’agaciro, ni umutoza uzi icyo ashaka, ni umutoza ukina asatira, azi kubana n’abakinnyi neza kandi umutoza mwiza ni uzi kubana n’abakinnyi kugira ngo babashe kumuha umusaruro, urumva umutoza ntabwo ajya mu kibuga ariko iyo abashije kubana neza n’abakinnyi be biroroha kugera ku musaruro wifuza, navuva ko Robertinho arabishoboye kandi bizagenda neza.”

Aba bombi nyuma yo gusinya bakaba barahise ejo hashize ku wa Gatanu baratangira imyitozo.


Spread the love