20240726 140232 7d102
Inkuru nyamukuruUtuntu n'utundi

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wafatiye ibihano abantu 9 barimo umusirikare umwe wa RDF

Spread the love

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko wafatiye ibihano abantu icyenda, barimo abayobozi mu ihuriro AFC ribarizwamo M23 ndetse no mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abahanwe barimo na Colonel wo mu ngabo z’u Rwanda.

EU mu itangazo yasohoye yemeje ko mu bo yafatiye ibihano harimo Bénjamin Mbonimpa usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa M23 hamwe na Brig Gen Justin Gacheri Musanga uri mu basirikare bakuru bawo.

Ku ruhande rwa FDLR abahanwe barimo Colonel Rurakabije Pierre Célestin usanzwe ari umuyobozi wungirije w’igisirikare cyawo na Kubwayo Gustave uri mu basirikare bakuru bawo.

EU ishinja M23 na FDLR guteza “amakimbirane n’umutekano muke muri RDC, by’umwihariko binyuze mu guteza imvururu”.

Uyu muryango kandi ushinja iyi mitwe yombi guhonyora uburenganzira bwa muntu binyuze mu bwicanyi, gufata ku ngufu, kugaba ibitero ku basivile ndetse no kwinjiza abana mu gisirikare cyayo.

EU mu bantu icyenda ivuga ko yafatiye ibihano kandi harimo Colonel Migabo Augustin [ku ifoto uri kumwe na Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique] wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Uyu musirikare usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda (Special Force) ntihigeze hatangazwa icyo yahaniwe, gusa bitekerezwa ko bifitanye isano n’ibirego u Rwanda rumaze igihe rushinjwa byo kuba hari ingabo rwaba rufite muri RDC.

Abandi bahanwe barimo Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC, Amigo Kiribige uyobora umutwe wa ADF hamwe n’umuvugizi n’umuyobozi b’imitwe ya CMC-FDP Leta ya RDC yise Wazalendo.

Icyenda EU yafatiye ibihano baza bayongera ku bandi bantu uyu muryango wahannye mu Ukuboza 2022.

Abo barimo Lt Col Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Col Ruvugayimikore Protogène wahoze akuriye umutwe udasanzwe w’abarwanyi ba FDLR, Colonel Joseph Nganzo Olikwa wa FARDC na Meddie Nkakubo wahoze akuriye ADF mbere yo kwicwa n’Ingabo za Uganda.

Muri rusange abantu 31 ni bo EU ivuga ko imaze gufatira ibihano kubera guhonyora uburenganzira bwa muntu muri RDC.

Ibihano ibaha birimo kutemererwa gukorera ingendo mu bihugu biyigize ndetse no gufatira imitungo yabo. Ikindi ni uko sosiyete ndetse n’abantu bo mu bihugu bigize EU batemerewe guhererekanya amafaranga n’abahanwe.


Spread the love