mushikiwabo
Utuntu n'utundi

Inkuru y’incamugongo kuri Louise Mushikiwabo

Spread the love

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 nyakanga 2024, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yapfushije musaza we, witwa Kayiranga Wellars.

Abinyujije ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter], Mushikiwabo yavuze ko musaza we Kayiranga bakundaga kwita ‘Karateka’ yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Nyakanga.

Yagize ati “Mur’iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga “karatéka”, yararwaye vuba aha ariko aroroherwa amera neza, twongera gupanga imihigo myinshi, ariko inzira y’ubuzima ntibwira umugenzi.”

Mushikiwabo yakomeje yihanganisha umuryango asize, aho yagize ati “Ku bana be n’umugore we: turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda!”


Spread the love