sad couple
UbuzimaUrukundo

Dore imyitozo 2 yizewe yagufasha kwirinda kurangiza vuba

Spread the love

Abagabo benshi bagorwa kandi bagahangayikishwa no kuba barangiza vuba igihe cy’imibonano dore ko bishobora no guteza umubano mubi mu rugo cyangwa mu rukundo rw’umusore n’umukobwa.

N’ubwo kurangiza vuba bivurwa bitewe n’icyabizanye, hari imyitozo 2 yizewe kandi ikora kuri benshi ifasha umugabo kutarangiza vuba. Niba nawe ufite iki kibazo, yigerageze nibyanga uzabone gushaka ubundi buryo.

Iyo myitozo ni iyi ikurikira:

1. Kwikanira

Ibi ushobora kubyumva ukabisuzugura ariko ni umwitozo mwiza kuri iyi ngingo. Kwikanira kenshi no mu gihe utari mu bwiherero ni umwitozo ufasha imikaya yo hasi harimo n’iyegereye imyanya myibarukiro gukomera no kwirekura.

Mu gihe kandi urimo gukora imibonano ukumva ugiye kurangiza, gerageza kwikanira ibi bizatuma iriya mikaya yirekura maze ibyo kurangiza bihagarare.

2. Reka kwikomeza ahubwo wirekure(Relax)

Ikosa abagabo barangiza vuba bakunda gukora ni uguhangayika no kwikomeza igihe barimo gukora imibonano mu rwego rwo kureba ko batindaho gato. Nyamara kwirekura no no kudatekereza ko uri burangize vuba ukareka imibonano ikikora ni intwaro ikomeye yagufasha gutinda kurangiza.

Uko wakwitoza kwirekura

Uyu mitozo uzawukora mbere y’uko ukora imibonano. Ni byiza kuba ufite ubwiherero bwa kizungu(toilette ya siege) bumwe bicaraho.

Mu gihe ushatse kunyara cyangwa kwihagarika ubwicaraho wemye umugongo ugororotse, hanyuma ugatangira kwihagarika. Nyuma y’amasegonda nk’abiri uhagarika kugira icyo ukora haba kwikanira ngo inkari zishiremo cyangwa se kugerageza kuzifunga ahubwo ukareka inkari zikizana zo ubwazo kugera zishizemo. Uyu mwitozo wukore nka kabiri cyangwa gatatu ku munsi.

Mu gutangira uyu mwitozo uba usa n’usekeje ariko uko ugenda ubimenyera ni ko wiremamo ubushobozi bwo kureka umubiri ubwaho ukikoresha utabigizemo uruhare.

Numara kumenyera ibi, noneho uzatangire kubishyira mu bikorwa igihe urimo gukora imibonano. Igihe uri muri iki gikorwa gerageza kwibuka ubu bushobozi wiremyemo, noneho ntiwifate ngo utarangiza vuba cyangwa ngo wifate igihe wumva ugiye kurangiza ahubwo ukareka umubiri ukikorera ibyawo.

Ibi nubishobora mu kuri ni uko utazongera kurangiza vuba. Tubibutsa ko umwitozo udakorwa rimwe, ngo wumve ko byahise bikunda ni ukuwukora kenshi ubundi ukagerageza kuwushyira mu bikorwa gutyo gutyo kugeza ubigezeho. Gerageza ubundi uzatubwira uko byagenze.

 


Spread the love