arton79653 2a66a
Utuntu n'utundi

Hamaze kumenyekana icyo insoresore zateye urugo rwa Kabila zashakaga

Spread the love

Umugore wa Joseph Kabila yamaganye igitero cyagabwe ku rugo rwe n’urubyiruko rushyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi, avuga ko bari boherejwe kumuhitana.

Kuri uyu wa Gatatu, urugo rwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa havugiye amasasu, amakuru avuga ko abashinzwe kuharinda bahanganye n’urubyiruko rushyigikiye Perezida Tshisekedi.

Mu kiganiro umugore wa Kabila, Olive Lembe Kabila yahaye abanyamakuru yavuze ko ruriya rubyiruko rwoherejwe kumwica.

Ati “Babohereje bavuga ko baje kumpitana, sinzi umubare wabo ariko bari benshi cyane, amashusho yafashwe nyuma bamaze kubakumira bari benshi, amashusho arahari yo kubisobanura.”

Yavuze ko bari bafite gahunda yo gutwika imodoka zose zari zihari, no gusunika urugi bakinjira imbere mu rugo.

Olive Lembe Kabila avuga ko ibyo byose biterwa no kuvugora urugo rw’uwabaye Umukuru w’Igihugu, Joseph Kabila, akavuga ko bitazabuza ko akomeza kuba uwazanye demokarasi, kandi ko bazakomeza kubiharanira.

Yavuze ko aba bantu bameze nk’abajura batazatuma bareka abaturage ba Congo.

Umugore wa Joseph Kabila ashinja Jean Pierre Bemba kuba ari inyuma y’abavogera urugo rwa Kabila ashaka ko habamo inzira ifasha amakamyo kugeza ibikoresho ku kibanze cye byegeranye na we ashaka kubaka.

Amashusho agaragaza abantu benshi b’urubyiruko bahanganye n’abapolisi barinda urugo rwa Joseph Kabila, batera amabuye, abapolisi na bo bakaza kubasubiza barasa urufaya.


Spread the love