umwijima urwaye
Indwara & Imiti

Wamenya gute ko urwaye umwijima? Dore ibyagufashwa kwirinda kuwurwara

Spread the love

Imikorere mibi y’umwijima igaragarira mu buryo bunyuranye. Iyo mikorere mibi ikaba ishingiye ku bwumvikane buke buboneka hagati y’umwijima hamwe n’Impindura. Ibi bishobora gutera izi ndwara zikurikira:

a) Umwijima unaniwe inshingano zawo. Ibi bigusaba kubanza kumenya umurimo w’umwijima mu mpagarike y’umuntu. Nyamara dushingiye ku byavuzwe na PAMPLONA ROGER muri « Le guide des plantes médicinales, PG 379 ». yavuze ko umwijima ari akagingo bita glande (imvubura). Ni ko kanini mu zindi ngingo z’imvubura zihuriye ku murimo.

Umwijima ushinzwe imirimo inyuranye yo mu mpagarike. Ariko hari imikorere iruta iyindi igera kuri 3 umwijima ushinzwe:

Guhinduranya ibyo kurya bikavukamo intungamubiri zikenewe

Umwijima ni wo utunganya indurwe ukayibika mu mpindura. Maze impindura ikayigeza mu gifu binyuze mu muzingo w’umuheha uvuye mu gifu ugana mu mara. Uwo muzingo witwa DUODENUM.

Umwijima ufite inshingano yo gutunganya amaraso ukoresheje kuburizamo no gutangira imyanda no gusohora uburozi bunyuranye bugenda mu maraso.

Icyitonderwa: Dukurikije inshingano nyinshi umwijima ufite, ni yo mpamvu iyo ukoze nabi, haboneka uburibwe bunyuranye mu mpagarike yose y’umubiri.

– icya mbere n’umwijima ukoze nabi, ibyo urya byaba impfabusa mze intungamubiri ntizigere aho zikenewe.

– Icya kabiri ni uko indurwe itaboneka ku gihe kigenwe, ibyo byatera igifu kumererwa nabi, gahunda yacyo n’iy’amara bikagenda nabi.

– Icya gatatu umwijima unaniwe gutunganya amaraso no gukuramo imyanda, umutwe wakora nabi, uruhu n’inyama bishobora kurwara ku bw’imyanda iba yaheze mu maraso. Ingingo zose z’umubiri zahunika amaraso adakwiriye, kandi uburozi bwakwibumbira hamwe bukaba ububyimba, ibiturugunyu no kwipfundika kw’imitsi.

Ingingo zishobora kuryana, umutima wananirwa umurimo wawo wo kohereza amaraso.

Burya umwijima ushobora gukora nabi bikomotse kuri ibi bikurikira :

– Bishobora guterwa n’agakoko gatera indwara ko mu bwoko bwa virusi – Imiti idahuje n’uburwayi cyangwa iyo wakoresheje cyane

– Imyanda imeze nk’uburozi Icyitonderwa : Hariho udukoko tunyuranye.

Ako tuvuga ni nka virusi ya grippe. Kenshi na kenshi indwara ihora ku muntu ihora igaruka iba ifite virusi.

b) Ubundi bwoko bw’indwara y’umwijima ni ubwitwa HEPATITE:

iyo ndwara irangwa n’uburibwe bwinshi no kugurumana ko mu mwijima.

Ahanini ikibiranga :

– ni ukweruruka k’umuntu ugasanga asa n’ibara ry’umuhondo. Icyo gihe umwijima uba umaze kunanirwa gukamura indurwe iri kunyura mu maraso ikinjira mu ruhu no mu bindi binyita.

c) Umwijima urimo imyanda, Ibi bishobora guterwa no gukoresha imiti myinshi yakozwe n’abashakashatsi cyangwa ibihumyo bifite ubusabwe (byitwa ibiyege), ibyo byatuma umwijima ukora nabi ukajya wangiriza izindi ngingo z’umurwayi.

d) Kugira amazi mu nda. Kwirundanya kw’amazi hejuru y’agahu korohereye gashashe mu mara iyo ndwara bayita ascite. Gutumba inda bitewe no kwiyongeranya kw’amazi ari mu nda. Ibyo bishobora gutera – Urushwima (Cirrhose)

– Gukora nabi k’umwijima

– Kanseri y’umwijima n’izindi mpamvu nyinshi. Nyamara impamvu imwe isumba izindi ituma abantu bagira amazi mu nda ni iyo ndwara bita Urushwima.

e) Gukora nabi n’impagarara mu mpindura. Mu mvugo ya kiganga babyita dyskinesia. Impagarara zitewe n’iyi ndwara zirangwa no gutinda mu nda kw’ibiryo, kuribwa aharinganiye n’umwijima, kuribwa mu rushyi rw’ukuboko, gukunda kugira iseseme hamwe no kuribwa umutwe. Inshuro nyinshi iyi ndwara iterwa n’akabuye cyangwa umusenyi cyangwa amaraso yipfundikanyiriza mu mpindura, indurwe nyinshi mu mpindura.

f) Kuribwa igituza no mu kabavu gahera k’iburyo: ibi biterwa n’igihe impindura ikeneye kwitesha udusenyi cyangwa amaraso yipfunditse, ngo ibisohore bivemo. Ibyo bishobora kumara igihe kirekire aribwa. Birangwa no kuribwa, iseseme nyinshi, kuruka, ukumva umerewe nabi impagarike yose; no kuribwa mu mukondo cyane, ubitewe n’uko impindura yabuze uko itanga indurwe mu mara mato.

g) Urwagashya: urwagashya ni urugingo ruto rushinzwe gahunda yo gucagagura no kunogereza ibyo kurya bigeze mu mara no gushyira mu maraso isukari iwkiriye.

Urwagashya ruboneka inyuma y’igifu, iruhande rw’impyiko y’ibumoso ahateganya n’ipfundo ry’amara habangikanye n’aho impindura itereye. Ni rwo rutanga ibyitwa insulin ari na wo musemburo ushinzwe uburinzi. Ugabanya isukari mu mubiri, isigaye igakora neza mu migabane yose y’umubiri.

Iyo urwagashya rukoze nabi, ibyo kurya bitinda mu mara. Umurimo rukora, harimo no gutanga imisemburo bita enzymes. Iyo misemburo ituma ibyo kurya binoga vuba kandi bigashobora gutandukana bijya aho byagenewe. Iyo itabonetse haba kutituma buri gihe, kutaboneka kw’imibonano y’abashakanye. Naho kubura kwa insulin gutera indwara ya diabète, cyangwa umubyibuho w’ikirenga bita obésité.

BIMWE MU BYO KURYA BYUNGANIRA UMWIJIMA

Mu byokurya turya ari bibisi, urugingo rwa mbere rugubwa neza ni umwijima.

Muri byo harimo:

– Umutonore w’ibishyimbo – Iseleri – Indimu iryohereye- Perisili- Itunda rya pomme – Amashu mabisi – Karoti


Spread the love