Haruna Niyonzima
Utuntu n'utundi

Nyuma y’imyaka 17 asubiye muri Rayon Sports afite agahigo kuba ari we rukumbi usigaye mu kibuga mu bo bakinanye mu Amavubi U20 2009 – Byinshi kuri Haruna Niyonzima

Spread the love

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bamaze igihe kandi banditse amateka haba mu Rwanda no mu karere. Yakiniye amakipe atandukanye arimo Simba, Young zo muri Tanzania ndetse n’andi atandukanye yo mu Rwanda.

Umukinnyi wabigize umwuga Haruna Niyonzima yavutse tariki 05 Gashyantare 1990 mu karere ka Rubavu ari naho yatangiriye gukina umupira wamaguru.

Haruna yatangiriye muri Etincelle muri 2005, aza kuyivamo ajya muri Rayon Sports 2006-2007, nyuma aza kwerekeza muri APR FC 2007-2011. Yaje gusohoka mu Rwanda ajya muri Tanzaniya muri Young SC 2011-2017.

Iki gihe nibwo yatangiye kumenyekana cyane muri aka karere k’iburasirazuba bwa Afurica bitewe ni mpano yari afite itangaje, dore ko yakiniye amakipe ane akomeye ndetse afite abafana haba mu Rwanda no muri Tanzaniya .

Muri 2017 kugera 2019 Haruna yerekeje muri Simba SC avuye muri Young SC. Aza kugaruka mu Rwanda mu ikipe ya As Kigali, ayikinira umwaka umwe maze asubira muri Tanzaniya 2020-2021 muri Young SC. Yaje kuyivamo agaruka mu Rwanda 2021-2022 akinira As Kigali, yavuyemo ajya muri Libya mw’ikipe ya Al Ta’awon ari naho yavuye ubu akaba ari kubarizwa muri Rayon Sports.

Tariki ya 2 Kamena 2007, nibwo Haruna yakinnye umukino we wa mbere mu Mavubi makuru, u Rwanda rwari rwakiriye Guinea Equatorial kuri Stade Amahoro mu mukino w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2008 cyabereye muri Ghana.

Haruna Niyonzima kandi yabaye Kapiteni w’u Rwanda Amavubi, yanditse amateka kandi yo kuba ari we mukinnyi umwe rukumbi usigaye mu kibuga mu bakinnyi bose bakinanye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mwaka wa 2009.


Spread the love