Urukundo rwa Nyambo Jesca na Titi Brown rukomeje kuvugisha abatari bake
Utuntu n'utundi

Nyambo Jesca na Titi Brown bavuga ko badakundana ariko ibyo bakora bikerekana ibindi bongeye kurikoroza – AMAFOTO

Spread the love

Umukinnyi wa filime, Nyambo Jesca wamamaye nka Nyambo yifurije isabukuru nziza y’amavuko inshuti ye Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown akaba umwe mu babyinnyi bagezweho hano mu Rwanda, bamaze igihe bavugwa mu rukundo nubwo batabyemera.

Mu butumwa burebure Nyambo yageneye Titi Brown abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yamwifurije isabukuru nziza avuga ko ari inshuti y’ubuzima yemeza ko ari umuntu udasanzwe ndetse ko ubushuti bwa bo burushaho gukomera uko imyaka yiyongera.

Ati “Isabukuru nziza y’amavuko nkoramutima yanjye y’ibihe byose, uyu munsi ndagucyeza nishimira umuntu w’agatangaza uri we. Ubupfura bwawe, ubugwaneza n’ukuntu unshyigikira utizigama bisobanuye Isi kuri njye. Buri uko umwaka uhise ubucuti bwacu buhora bukura bunarushaho gukomera. Uzana urumuri rw’igitangaza mu buzima bwanjye kandi ndagushimira ubutitsa kuba uhari ku bwanjye, ndanagushimira mu buryo bwose bushoboka.”

Muri ubu butubwa Nyambo yabwiye Titi Brown ko ari we aboneraho umutuzo, yemeza ko ari we muntu yitaho kurusha abandi anakomoza ku bigeragezo n’ingorane bacanyemo buri wese akahaba ku bw’undi.

Ati “Ni wowe mutuzo umfasha gucururuka mu burakari, kandi buri gihe ujye wibuka ko ari wowe muntu nitaho kurusha abandi. Ni ukuri kandi uri akazuba kamurikira iyo nasuherewe kandi nizeye ko tuzahora turi inshuti z’akadasohoka nk’uko bimeze ubu. Sha Besto, ndabizi ko twahuye n’ibigeragezo n’ingorane kandi ko buri wese yagiye ahaba ku bwa mugenzi we. Amagambo ntazigera abasha gusobanura ukuntu wazanye ibyishimo mu buzima bwanjye.”

“Uri umugisha mu buzima bwanjye kandi ni byiza, abatabyumva bo bagufite nibwo babyumva besto ukwiye gukundwa buri munsi.”

Nyambo yasoje ubu butumwa yifuriza Titi Brown isabukuru nziza ndetse ko na mama we ayimwifuriza kandi ko amukunda cyane.

Ati “Isabukuru nziza y’amavuko besto nkunda, na Mama wanjye arakwifuriza isabukuru nziza kandi aragukunda cyane. Uyu munsi uze kukubera udasanzwe nk’uko uri.”

Nyambo na Titi Brown bamaze igihe bavugwa mu rukundo gusa nta n’umwe urerura ngo ahamye aya makuru kuko bavuga ko ari inshuti magara (Best friend/Besto), ariko ibyo bakorerana bigaragaza ko bakundana cyane.

Amakuru yandi avuga ko Nyambo aherutse kujyana Titi iwabo akamwereka mama we (Mama Nyambo).


Spread the love