Umukobwa yishe umwana yari atwite
Utuntu n'utundi

Kamonyi: Umukobwa yishe umwana yari atwite abifashijwemo na nyina kubera ibyo uwayimuteye yamukoreye

Spread the love

Mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge akagari ka Gihinga, haravugwa umukobwa wafatanyije na Nyina bagakuramo inda y’imvutsi umwana bakamuta mu bwiherero.

Kuri uyu wa 2 Kanama 2024 ahagana Saa munani z’umugoroba nibwo bivugwa ko uyu mukobwa witwa Anitha, abifashijwemo na Nyina umubyara bakuyemo iyo nda umwana bamuta aho biherera.

Amakuru avuga ko nyuma yo kuganiriza zimwe mu nshuti ze yagiye azibwira ko nubwo atwite ariko umugabo wamuteye inda yamwihakanye akamubwira ko azabaga akifasha, bikaba bicyekwa ko ariyo mpamvu yishe umwana we.

Umujyanama w’ubuzima wo mu mudugudu ibi byabereyemo avuga ko ubusanzwe uyu mukobwa bajyaga bamubaza ko atwite ngo bamugire inama ajye kwipimisha, cyangwa niba umugabo wamuteye inda bazabana ngo bajyane ariko umukobwa akabatuka bikomeye aho kubasubiza.

Umwe mu bagore babanaga mu itorero ryo kubyina, yabwiye BTN ducyesha iyi nkuru ko uyu mukobwa bamubuze mu itorero, yabaza murumuna we akamubwira ko arwaye yagiye kwa muganga , naho ngo ntiyari ari kwamuganga ahubwo yari yiherereye mu rugo na Nyina bari gukuramo inda.

Umujyanama w’ubuzima kandi yibutsa ababyeyi bose n’abakobwa ko igihe basamye inda, baba bakwiye kubagana bakabagira inama ndetse bakaba bajya kwipimisha kwa mu ganga.

Abaturage batuye mu gace uyu mukobwa atuyemo, bavuga ko babajwe cyane nibyo uyu mukobwa ndetse na Nyina bakoze, bityo rero bakaba bifuza ko babazana mu nteko y’abaturage kugirango bahanwe n’abandi babyeyi.

Uyu mwana yakuwe muri ubu bwiherero yatawemo, ndetse Nyina na Nyirakuru batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.


Spread the love