Imitoma 12 iryohereye
Urukundo

Ni wowe si yanjye nari ntegereje – Imitoma 12 iryohereye

Spread the love

Burya kugira ngo urukundo rukomeze rutohe ruruheho kuryoha bituruka ku bintu byinshi birimo n’amagambo abakundana babwirana. Menya amagambo akwiriye wabwira umukunzi wawe ubinyujije mu butumwa bugufi bikamushimisha cyane.

Koherereza amagambo meza umukunzi wawe ukoresheje ubutumwa bugufi ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buryo utazatekereza no kwicuza mu buzima bwawe. Dore imitoma irenze 12 ubwira umukunzi wawe agahita agurumana umuriro w’urukundo:

  1. Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk’imyaka igihumbi.
  2. Nsagwa n’ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu mutima wanjye.
  3. Ni wowe si yanjye nari ntegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa.
  4. Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwo ariwe wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana.
  5. Iyo utari kumwe nanjye mbura ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wanjye, nkumva nsigaye njyenyine ku isi.
  6. Iyo uri kumwe nanjye mu mwanya mwiza nk’uyu w’umunezero, kugutekereza byonyine binzanira ibyishimo bidasanzwe, ese waba ubizi?
  7. Mu gihe wumva uri wenyine, ujye ureba hagati y’intoki zawe wibuke ko ariho intoki zanjye zikwirwa neza honyine kurusha uko nazifatisha hagati y’intoki z’undi muntu.
  8. Iyo nkubonye ntekereza ijuru mu gihe gito ubundi nkumva niho nibereye bigatuma ndushaho kuba hafi y’Imana kuko ariyo yakungeneye.
  9. Ubuzima bwanjye nabuboneye muri wowe, kuko iyo utabaho nta buzima bwiza mba mfite kuko kubaho nkubona iruhande rwanjye binyongerera iminsi yo kurama ku isi.
  10. Bavuga ko umuntu agwa mu rukundo rimwe gusa ariko njye iyo nkubonye iruhande rwanjye utuje undebana akanyamuneza n’ubwuzu bituma nongera kugwa mu rukundo inshuro zitabarika.
  11. Rimwe na rimwe mba numva umutima wanjye ugiye guturitswa n’ibyishimo bivanze n’umunezero iyo nkutekereje kuko akenshi bituma mbura amahoro mu mutima wanjye.
  12. Sinigeze mbasha kumenya neza ko nzagira ubuzima bw’umunezero mbukesha wowe igihe nakubonaga mu maso yanjye bwa mbere nkumva ibyishimo bitashye umutima wanjye.

Src:www.Elcrema.com


Spread the love