arton79556 f7358
Imyidagaduro

Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports

Spread the love

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga muri Rayon Sports Muhire Kevin yamaze kumvikana niyi kipe maze asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports, yari ategereje ko abafana b’iyi kipe buzuza Miliyoni 40 nkuko yari yarabyumvikanye n’Ubuyobozi maze nawe agashyira umukono kumasezerano y’imyaka ibiri ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Binyuze ku muvugizi wa Rayon Sports Roben Ngabo yahamirije ko Muhire Kevin yasinye, ndetse ari bugaragare mu myitozo y’iyi kipe yo kuri uyu wa Gatanu iri bubere mu Nzove saa Cyenda nk’uko bisanzwe.

Hakomeje kwibazwa niba Kevin ariwe uzakomeza kuba kapiteni w’iyi kipe, gusa Fitina Omborenga ni we wari wambaye igitambaro ubwo iyi kipe yatsindaga Amagaju ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti baheruka gukinira i Huye nubwo amakuru avuga ko gishobora no guhabwa Haruna Niyonzima.

Muhire Kevin yakiniye Isonga aza kuyivamo ajya muri Rayon 2015 ndetse yagiye ajya hanze akongera akagaruka muri Gikundiro.


Spread the love