2082f2633a55a7c7a93d29f64c3a88
Imyidagaduro

Umukino wa Super Cup uzahuza Police FC na APR FC ntukibereye kuri Sitade Amahoro

Spread the love

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kumenyesha Police FC na APR FC ko umukino wa Super Cup uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup) gihuza ikipe yatwaye shampiyona (uyu mwaka ni APR FC) n’ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro (uyu mwaka ni Police FC).

Byari byitezwe ko uyu mukino ugomba kubera kuri Stade Amahoro tariki ya 11 Kanama 2024, wamaze gushyirwa tariki ya 10 Kanama kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yandikiwe abayobozi ba APR FC na Police FC, bamenyeshejwe ko uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Bagize bati “twishimiye kubandikira tugira ngo tubamenyeshe ko nk’uko bisanzwe mbere y’uko umwaka w’imikino utangira haba umukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi (Super Cup), uwo mukino ukaba uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro. ”

“Ni muri urwo rwego twifuzaga kubamenyesha ko uwo mukino muzawukina ku wa 10 Kanama 2024 guhera saa cyenda z’amanywa ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium.”

Uyu mukino ukuwe kuri Stade Amahoro nyuma y’uko na Rayon Sports yari yamenyeshejwe ko itazaboneka tariki ya 3 Kanama 2024 umunsi bagombaga kuzahakorera Rayon Day.

Amakuru avuga ko iki kibuga kitaboneka mbere ya tariki 12 Kanama kubera ko harimo gutegurwa irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uheruka gutsinda amatora.


Spread the love